Nyagatare: Umuhanda Busana- Mugali watwaye asaga miliyoni 48 Frw wafashije abaturage

2

Umuhanda wakozwe mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare wiswe Busana- Mugali- Kimoramu watumye abaturage boroherwa mu migenderanire, ubucuruzi, uba igisubizo mu bikorwa by’imibereho yabo ya buri munsi.

Uyu muhanda ureshya n’ibilometero bitanu watwaye amafaranga y’uRwanda miliyoni 48. Worohereje abaturage kuko ubusanzwe umuntu ufite ikinyabiziga nk’imodoka byamusabaga kujya kuzenguruka i Ryabega.

Ni umuhanda muhangano wakozwe ahatari hasanzwe umuhanda, ukorwa hagamijwe koroshya ingendo ku bajya cyangwa bava mu mujyi wa Nyagatare berekeza mu bice bya Mugali, Kimoramu, Kamagili n’ahandi.

Uwimana Jane agira ati: “Uyu muhanda watumye twegerana n’umujyi kuko ubu umuntu ashobora gukora ibikorwa bye mu mujyi ntagire impungenge zo gutinda gutaha kuko ubu inzira yabaye ngufi, mu gihe mbere byadusabaga kuzenguruka. Ikindi nk’iyo umuntu afite umushyitsi uri bumusure akagera muri gare ya Nyagatare biroroshye kumurangira agafata moto ikamukugezaho mu gihe mbere abamotari binubiraga kuza inaha kubera inzira mbi.”

Uretse ingendo zisanzwe, uyu muhanda wabafashije mu mibereho y’ubuzima busanzwe, kuri ubu yaba mu mvura cyangwa ku zuba nta murwayi ukigorana kumugeza ku ivuriro kandi ku buryo budahenze.

Kaburame John agira ati: “Mbere uyu muhanda utarakorwa iyo warwaraga cyangwa ukarwaza umuntu, ntibyari byoroshye kugera ku ivuriro. Moto ni yo yageragezaga kuba yahagera ariko nayo ikaba yaguhenda kuko si bose bemeraga kuhaza. Byari bigoye kuba umuntu yakwigondera imodoka igera aha ibanje kuzenguruka Ryabega, nyamara aho tugiye kwa muganga ari imbere aha.”

Akomeza agira ati: “NNyamara kuri ubu byaroroshye kuko imodoka zigera aha kandi zikoze urugendo rugufi ku buryo unayikeneye itaguhenda.Natwe ariko turi kugura ibinyabiziga kuko  amayira yabyo yabonetse.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Nyagatare Alphonse Rusakaza yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhanda wakozwe mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Umuhanda Nyagatare- Busana – Kimoramu wafashije abaturage kuko abaturage bashaka kujya kuri Kaburimbo wasangaga bibasaba guca iriya rya Ryabega ariko ubu abaturage bagenda ku magare, ku maguru byaborohereje buhahirane. Byafashije abaturage mu buhahirane, n’abantu bafite imodoka bajya mu mujyi wa Nyagatare ntibagomba kujya kuzenguruka Ryabega.”

Akomeza avuga ko kandi ari umuhanda ufite inyungu inshuro ebyiri, kuko waje gusubiza ibibazo abawukoresha bari bafite, ariko kandi n’ingengo y’imari yawugiyeho ikajya mu baturage bakora muri gahunda ya VUP.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Nyagatare: Umuhanda Busana- Mugali watwaye asaga miliyoni 48 Frw wafashije abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Minisitiri wa Siporo yavuze ko ntaruhare bagira mu gushyiraho Abayobozi ba Federasiyo

Sat Sep 7 , 2024
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yatangaje ko nka Minisiteri ya Siporo nta ruhare bagira mu gushyiraho abayobozi b’Ingaga za siporo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, mu kiganiro cya RTV KickOFF gitambuka kuri Televiziyo y’u  Rwanda. Abajijwe niba Minisiteri ya Siporo nta ruhare igira mu ishyirwaho […]

You May Like

Breaking News