Umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yakoresheje isekuru yurira ngo amanike umugozi ku gisenge maze akayitera umugeri.
Uyu musore yari asanzwe akodesha inzu yabagamo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga mu mudugudu wa Kirebe. Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umudugudu avuga ko bitazwi neza aho yaturukaga, gusa ngo yahigaga ubuzima nk’abandi bisanzwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, nibwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye maze biteza urujijo. Ni nyuma y’uko abo babanaga bamusize bakajya mu kazi hanyuma bagaruka bagasanga amanitse mu mugozi, ndetse n’isekuru bikekwa ko yuririyeho iri hasi iruhande rwe.
Ababanaga na nyakwigendera bavuga ko bikekwa ko yiyahuye n’ubwo batazi icyabimuteye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ’RIB’ rwageze aho uyu musore yari amanitse, ndetse rukaba rwahise rutangira gukora iperereza. Ni nyuma y’uko abaturage ari bo bamenyesheje ubuyobozi iby’aya makuru.
Muhozi Sam, umukuru w’umudugudu wa Kirebe nyakwigendera yapfiriyemo, yabwiye itangazamakuru ko umurambo w’umusore bivugwa ko yiyahuye wamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare kugira ngo usuzumwe.