Nsanzabera Emmanuel wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko hashize imyaka 9 afite ihungabana rikomeye nyuma yo kubengwa n’uwo yiteguraga gushyingiranwa na we.
Uyu mugabo avuga ko yakundanye n’umukobwa akamusaba ndetse bakerekanwa mu itorero, ababyeyi b’umukobwa bari baranamukosheje.
Uyu mukobwa wari inshuti ye ngo basenganaga mu itorero rya ADEPR i Nyagatare.
Nubwo ibisabwa byose byari byarangiye ngo bashyingiranwe, byaje kwivangwamo n’umusore wari umusirikare na we akunda umukobwa.
Nsanzabera agira ati: “Uyu musore mbere yari aziranye n’umukobwa. Icyakora ngo ntacyo bari barapanze kuko yanakoreraga hanze y’Igihugu mu butumwa bw’akazi. Aho uyu musore aziye yashatse ku nkuzaho, yahise yubakira kwa databukwe inzu anabitaho ariko nkumva ari ibisanzwe.”
Akomeza agira ati: “Baje kuntumaho njya kwa databukwe nsanga na wa musore arahari. Umusore yabajije umukobwa ati harya umuhungu wagusabye n’uyu? Umukobwa nizeraga, aramusubiza ngo ni uyu da! Amagambo yambwiye yanteye guhahamuka.”
Umugabo mushya yamusabye kwibagirwa umukobwa yasabye kuko atari uwe, amusaba gukora fagitire y’ibyo yamutanzeho byose maze akabisubizwa.
Ati: “Yarambwiye ati ntugire icyo wibagirwa yaba indoro wamurebye, igare wateze ujya kumureba, inseko wamusekeye n’ibindi.”
Uyu mugabo avuga ko yahise abura aho akwirwa imbere y’ababyeyi b’umukobwa bamukosheje. Kubyakira byaramunaniye kuko atari yabyiteguye.
Agira ati “Nahise mbona ibintu byose biri kunseka. Narebaga ibiti nkabona binseka, n’utamvugishije ngakeka ko ari njye atekerezaho.”
Ibi ngo byamugizeho ingaruka zitoroshye. Avugako yahise ava mu itorero ryari ryanamuranze mu rusengero nk’umusore ugiye gusezerana.
Mu byamukuyemo ngo hari ukwanga kurebana n’abantu bamenye iby’iriya nkuru.
Hari kandi ngo kuba yarahise asa n’uwiyanze akaba yari akeneye kwimuka aho yari atuye, agashaka aho abona umutuzo.
Icyakora uyu mugabo yaje gushaka undi mukobwa ubu bakaba babanye neza, kuri ubu bafitanye abana babiri.
Umukobwa wamwanze ngo ntibyaje kumuhira
Uyu mukobwa wamubenze agashaka ufite amafaranga ngo ntibyamuhiriye kuko yashatswe n’uyu musirikare ariko badasezeranye.
Babanye amezi atatu baratandukana, uyu mukobwa wari umaze kuba umugore yasubiye iwabo aza kongera kurambagizwa.
Yaje kongera kurongorwa n’undi musore na we babana igihe gito, uyu mugabo wa kabiri ngo yaje gufata umwana ku ngufu anabihamywa n’urukiko maze akatirwa gufungwa imyaka itanu.
Ibi byatumye uyu mugore yongera gusubira iwabo ari na ho yibera kugeza ubu.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!