Nyamasheke: Agace gato ka Pariki ya Nyungwe kafashwe n’inkongi y’umuriro

Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  kiri mu bilometero birenga 10 uvuye aho iyi pariki itangirira cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024.

Igice cyafashwe n’inkongi giherereye mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Save, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke winjiramo rwagati. 

Abaturage bahise batabara ndetse bagerageza uko bishoboka byose barawuhashya.

Umwe mu barinzi b’iyi Pariki Kabayiza Assouman, yabwiye Imvaho Nshya ko inkongi y’umuriro yatangiye kugaragara saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatandatu ukaba wajimijwe kugeza saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru. 

Yavuze ko ubwo batangiraga kubona umwotsi babanje kugorwa no kumenya nyirizina aho ishyamba ririgushya kuko hari kure, bituma bataha bagaruka mu rucyerera. 

Ati: “Twageze saa mbiri z’ijoro tujya inyuma mu baturage umuriro tukawubona, twageramo imbere tukabura aho riri guhira ariko umwotsi ucumba ari mwinshi, kuko hari kure kandi hazitanye.”

Yaakomeje ati :”Twatashye muri iryo joro tutahabonye neza, rirara rishya, tuzinduka saa kumi n’imwe z’igitondo zo kuri iki Cyumweru dukomeza gushakisha, tuhabona mu ma saa munani z’igicamunsi, ni bwo twabonye kujyanayo abaturage,abayobozi n’inzego z’umutekano  tujya kuzimya.

Avuga ko  bageze yo bakabona umuriro ari mwinshi kandi bushobora kwira nta gikozwe kinini, nk’uko bisanzwe bacukura imiferege ku mpande z’ahashyaga ngo hatagira ahandi hafatwa, abaturage barataha, abarinzi barahasigara,igice cyahiye kikaba kibarirwa muri hegitari n’igice.

Ati: “Umuriro wahosheje ariko kuk  ivu riba rikiri igishyuhira, mu biti n’amakara umuriro urimo. Umuyaga ushobora kuwuhembera rikongera rigashya, turayemo  kugira ngo dukomeze tuwucunge, nibigera ejo kumanywa nta handi tubona harashya tuzaba twizera ko wazimye, tuhave.”

Avuga ko kugeza ubu batazi icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko haba hari nk’uwagiyemo guhakura ubuki mu giti yagitwika umuriro ugakwira hose icyo gice cyose kigashya. 

Baboneyehl gucungwa ko nta giti cyaba cyabihishe umuriro urimo, kikaba cyagwa kikarenga imbibi bawuhaye kigakongeza ibindi bice.

Imvaho Nshya iracyashakisha abayobozi ab’akarere ka Nyamasheke n’aba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kugira ngo batange amakuru arenzeho kuri iyi nkongi y’umuriro.

Bibaye hashize iminsi mike ubuyobozi bw’iyi Pariki buri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abayituriye kurwanya inkongi z’imiriro n’ibindi byose byakwangiza inyamaswa n’ibimera biyirimo, ubukangurambaga buracyakomeje.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Meddy na Adrien bazahurira k'urubyiniro

Mon Sep 16 , 2024
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy uherutse guteguza ko agiye gukora igitaramo yise ijoro ryo kuramya n’ubuhamya na Meddy (Night of worship and testimonies with Meddy), yahishuye abahanzi bazamufasha barimo na Adrien Misigaro basanzwe bafitanye indirimbo. Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Meddy yararikiye abakunzi be kutazabura kuri uwo mugoroba, […]

You May Like

Breaking News