Nyamasheke: Ikamyo ifite ibirango bya RDC yarenze umuhanda ihitana umushoferi

Ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yikoreye sima, yarenze umuhanda ubwo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda, ihitana umushoferi wayo ukomoka mu Burundi. 

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024. 

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, agaragaza ko uwo mushoferi yari ari kumwe na tandiboyi wakomeretse, muri iyo kamyo ifite Pulake CGO 3613AE22.

Umuvugizi w’iryo shami rya Polisi rishinzwe umutekanowo mu muhanda SP Emmauel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe n’uko umushoferi yageze mu ikorosi ahamanuka, kurikata bikamunanira, icy’inyuma kikayumbayumba kikamurusha imbaraga. 

Ikindi kandi ngo yari anikoreye sima zirenze ubushobozi bw’imodoka, binajyanye no kutaringaniza umuvuduko; byatumye ikamyon irenga umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 100, shoferi ahita apfa.

Ati: “Umurambo we wanjyanywe mu Bitaro bya Mugonero, kimwe na tandiboyi we wari wakomeretse ku kuboko akaba ari kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro. Imiryango yabo yamenyeshejwe iby’iyo mpanuka kugira ngo ize ibarebe  kimwe n’imodoka yabo n’imizigo yari itwaye, iyo miryango iri mu nzira iza.”

Yasabye abashoferi kwitwararika igihe bari mu muhanda, kuko umushoferi ni we uba uzi ibyo atwaye uko bingana, niba ari ahamanuka akamenya aho agomba gufatira feri ahaboneye, mu ikorosi akamenya uko aryitwaramo.

SP Emmanuel Kayigi avuga ko kubona umushoferi ananirwa gukata ikorosi biba bigargaza ko yari ari ku muvuduko utajyanye n’aho ageze n’uburemere bw’umuzigo atwaye. 

Ikindi kandi yavuze ko impanuka nk’izi zinaterwa ahanini n’uko umuyobozi w’ikinyabiziga aba yarengeje ubushobozi bw’ibyo asabwa gutwara mu modoka ye. 

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Venezuela yahungiye muri Espagne

Sun Sep 8 , 2024
Leta ya Venezuela yavuze ko umukandida ku mwanya wa perezida w’abatavuga rumwe na leta, Edmundo González, yavuye mu gihugu asaba ubuhungiro muri Espagne. Bwana González yari yarahungiye ahantu hatazwi, kandi hari icyemezo cyo kumuta muri yombi cyari cyashyizweho nyuma y’uko abatavuga rumwe na leta banenze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu […]

You May Like

Breaking News