Nyamasheke: Mudugudu yasanzwe ku muhanda yapfuye

Kamashabi Eraste w’imyaka 63 y’amavuko wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Mburabuturo, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe ku muhanda munsi y’ikiraro yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 11 Kanama 2024.

Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice (6:30) nibwo umuturage witambukiraga yabonye nyakwigendera munsi y’ikiraro kirekire yapfuye, ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umurenge.

Nyakwigendera Kamashabi Eraste yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yajyanye n’umugore we gusenga ku Isabato, bataha agasigara mu isantere y’ubucuruzi aho afite inzu z’ubucuruzi. Amakuru avuga ko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane.

Ubuyobozi bw’Umurenge, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO bahise bajya aho byabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi w’umusigire, Karemera Innocent yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ati “Icyo twabonye ni uko nyakwigendera afite igikomere ku mutwe. Ntiharamenyekana niba yahanutse akagwamo, cyangwa niba ari abamwishe bakamutamo”.

Karemera yahumurije abaturage abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urwikekwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Asize umugore n’abana bane.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

FOOTBALL: Late goal from Lesley Ugochukwu secures a draw for Chelsea against Inter Milan

Sun Aug 11 , 2024
Lesley Ugochukwu scored a 90th-minute equalizer as Chelsea rescued a 1-1 draw with Inter Milan on Sunday in their final preseason friendly ahead of the 2024-25 Premier League campaign, in the infamous “Italian Renaissance” at Stamford Bridge. The draw at Stamford Bridge rounds off a difficult preseason for Chelsea in […]

You May Like

Breaking News