Nyamasheke:  Yishwe n’imodoka amaze kururuka ku ikamyo yaparamiye

Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, yagonzwe n’imodoka ahita apfa akimara kururuka ku ikamyo yari yaparamiye.

Uyu musore bivugwa ko yuriye iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi igeze ku gice cy’Umuvudugu wa Ruvumbu, icyo gihe ngo akaba yayuriranye n’urundi rubyiruko rwinshi ariko rwo rugenda ruvaho gake gake.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Jarama, Dusabimana Christine, yavuze ko abana bari baparamiye ari benshi ariko bamwe bavaho ubwo umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu yabacyahaga, ariko Ntirushwa akagumaho.

Ati: “Babonye igenda buhoro ahazamuka barayurira, umugabo utuye muri uyu Mudugudu arabacyaha ngo bayiveho, bamwe baramwumvira bayivaho, abandi barimo  uriya musore bayigumaho.”

Uko bamwe bagendaga bavaho, bageze haruguru gato inyuma yabo haturuka imodoka ya Agence itwara abagenzi, ivuza ihoni kuko umushoferi w’iyo kamyo bari bariho yari yamaze kubona ko bariho agenda gake bagenda bururuka.

Igihe umusore yari arimo yururuka kuko yabonaga inyuma hari iyo modoka yindi, ashaka kururuka yerekeza ibumoso ngo yambuke umuhanda, ntiyamenya ko imbere haturutse indi yo itari ipakiye yihuta, ituruka Karongi yerekeza  i Nyamasheke, iramukubita akubita umutwe mu muhanda ahita apfa.

Avuga ko uyu musore wari waracikirije amashuri ageze mu wa 4 w’abanza, nta kazi kandi yakoraga iwabo, nyuma y’ iyi mpanuka umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, umushoferi wamugonze ajyananwa n’imodoka yari atwaye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo.

Gitifu Dusabimana Christine yavuze ko ubukangurambaga mu babyeyi n’abana bugiye kurushaho gukazwa ngo abana  burira imodoka zigenda babireke kuko  basa n’ababigize ingeso, bananiranye, ariko ubwo bitangiye kuvamo imfu, na bo ubwabo bari bubone ko nta mikino ikirimo babireke.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yibukije abaturage ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, bakareka ibyo gushyira ubuzima bwabo mu kaga burira imodoka zigenda.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku cyo ari cyo cyose babona cyahungabanya umutekano wo mu muhanda.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

N’abafite imyaka 40 bemerewe kujya mu kazi k'Inkeragutabara

Fri Aug 16 , 2024
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda, Inkeragutarabara zakwinjizwa mu gihe bibaye ngombwa. Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ku cyicaro Gikuru cy’ingabo z’u Rwanda Ni mu gihe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ingabo z’u […]

You May Like

Breaking News