Nyanza: yafatanywe urumogi  mu dukarito tw’itabi

Mu karere ka Nyanza umusaza yatawe muri yombi akekwaho gucuruza urumogi ruri mu dukarito tw’itabi.

Byabereye mu Murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Karukoranya B.

Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bw’Akagari bufatanyije n’ubuyobozi bw’Umudugudu,  bwafashe uwitwa HATUNGURAMYE Suedé w’imyaka 74,  acuruza urumogi, akaba yafatanywe udupfunyika 29.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye itangazamakuru ko uriya musaza hari amakuru ko asanzwe acuruza urumogi gusa bimeze nkaho hari umuntu arucururiza.

Uyu avuga ko  “bigaragara ko atari uyu musaza uruhinga cyangwa ngo arwirangurire.”

Umusaza ukekwa yajyanwe kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rusizi: Umukobwa w’imyaka 27 yapfiriye mu kabari

Wed Jul 24 , 2024
Umukobwa witwa Niyonsenga Diane w’imyaka 27 ukomoka mu karere ka Huye, yasanzwe mu kabari yakoragamo mu karere ka Rusizi yapfuye. Byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku wa 24 Nyakanga 2024. Saa munani z’ijoro nibwo abaturanyi ba nyakwigendera bumvise atakira mu […]

You May Like

Breaking News