Nyarugenge: Abacururiza mu Isoko rya Rwezamenyo barinubira ko baryimuwemo badategujwe

Isoko rya Rwezamenyo/Nyamirambo ryubatswe mu 1980, rigiye gusenywa kugira ngo hashyirwe inyubako z’ubucuruzi zigezweho.

Abacuruzi bo muri iryo soko bagera hafi kuri 700 bavuga ko ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, batunguwe no kumenyeshwa (binyuze kuri radio yo muri iryo soko), ko bitarenze icyumweru kimwe kugera tariki 30 Kanama 2024, bagomba kuba barivuyemo bagashaka ahandi bajya gukorera.

Aba barimo Nsengiyera Jean de Dieu umaze imyaka 16 ucururiza muri iryo soko ibijyanye n’ibiribwa ndetse n’imyambaro, akaba agira ati “Twe baradutunguye, bagombaga kutumenyesha hakiri kare ko bakeneye iri soko, bakaduha integuza(préavis), yanditse tugashaka aho dukorera.”

Nsengiyera avuga ko umucuruzi atajya apfa kubona ahandi yakwimukira. We na bagenzi be bagasaba guhabwa nibura igihe cy’amezi atandatu cyo kwitegura no gushaka ahandi muri uyu Mujyi wa Kigali bajya gukorera.

Bavuga ko icyumweru bahawe gishobora gushira hari abataravana ibicuruzwa byabo byose muri iryo soko, ndetse hakaba n’abavuga ko bafiti amadeni ya banki cyangwa se na bagenzi babo binyuze mu bimina.

Uwitwa Nyiraminani Claudine umaze imyaka 19 acururiza muri iryo soko rya Rwezamenyo, avuga ko impamvu basaba amezi atandatu, ari ukugira ngo ibimina bizabe byamaze kwishyura buri muntu bifitiye amafaranga, bitaba ibyo bamwe bakazagenda bambuye bagenzi babo.

Nyiraminani ati “Banyimuye muri iki cyumweru naba mpombye bikomeye, ibintu ntibyabona aho bijya, abana ntibajya ku ishuri, jyewe mfite umwenda w’ahitwa ku muzungu w’amezi atandatu, nkagira n’uwa banki w’imyaka itanu, ubu nari maze kwishyura imyaka ibiri, naba ngiye kuba bihemu n’umutungo wanjye nkawuhomba.”

N’ubwo bavuga ko bimuwe hutihuti cyangwa ikubagahu, iryo soko rifite uruzitiro rw’amabati rumaze hafi imyaka ibiri ruteguza ko hagiye kubakwa, aho rwiyemezamirimo wariguze n’Akarere ka Nyarugenge ngo yababwiraga ko najya kubaka azabaha igihe gihagije cyo kwitegura.

Aba bacuruzi bavuga ko iryo soko rimaze imyaka itanu abariguze bagaragaza ko bagiye kuhashyira inyubako zigezweho ariko ntibabikore, kandi n’ubu ngo nta kimenyetso (igishushanyo mbonera) cyerekana ko kwimuka byihutirwa cyane.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, avuga ko bagiye gusuzuma niba rwiyemezamirimo waguze iryo soko ataba arenze ku masezerano yagiranye n’abaricururizamo mu gihe yaba abimuye vuba, kuko ngo yakabaye yarahashyize inyubako zigezweho.

Ntirenganya agira ati “Hano muri Rwezamenyo umuntu urimo ni rwiyemezamirimo, ntabwo ari isoko ry’Umujyi wa Kigali, birasaba kumenya ngo ’bari bafitanye amasezerano ameze gute’, icyo twebwe twifuza ni uko yakabaye yubaka ibintu bizima ariko akaba atarabikora.”

Ntirenganya akavuga ko ikibazo kidashingiye ku kuba abo bacuruzi barahawe igihe gito cyo kwitegura kwimuka, ahubwo icyo bazareba ari ayo masezerano hagati ya rwiyemezamirimo n’abacuruzi.

Twavuganye n’uhagarariye rwiyemezamirimo waguze isoko rya Rwezamenyo, Jean Baptiste Dusabinema, avuga ko nta byinshi yavuga ku bijyanye no kwimura abo bacuruzi byihuse, kuko inzego z’ubuyobozi ngo zakiriye icyo kibazo zikazatanga igisubizo bitarenze kuri uyu wa Kabiri.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

MINICOM iri gushaka igisubizo ku ibura ry’ibyo gupfunyikamo

Mon Aug 26 , 2024
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda MINICOM iratangaza ko iri gushakisha ibisubizo ku bibazo by’abatunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byo kubona ibyo gupfunyikamo, kimwe no kubona ibyo abaturage bahahiramo mu gihe politiki ya Leta ari uguca ibikoze muri pulasitiki n’amasashi atabora. Bitangajwe mu gihe abafite inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi […]

You May Like

Breaking News