Imodoka yari itwaye abagenzi 26 iturutse mu Karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali ,yakoze impanuka igeze mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kanyinya.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024.Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku itariki 21 Nyakanga 2024 itewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko neza.
Ati “ Harimo abantu 26 bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha uretse abantu babiri baraye mu bitaro CHUK kubera gukomereka byoroheje”.
Yavuze ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi, hanyuma ahita agonga umukingo n’ipoto imodoka igusha urubavu ijya mu muhanda. Icyakora ngo Polisi yahise itabara abo bagenzi nyuma iza gukura iyo modoka mu muhanda.
SP Emmanule Kayigi , yasabye abashoferi kwigengesera mu muhanda kandi bakirinda gucomokora ibyuma bishinzwe kuringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga(Speed Governor.”