Nyarugenge: Impanuka yakomerekeyemo abantu 5 yangiza n’ibindi binyabiziga

Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC habereye impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu batanu yangiza n’ibindi binyabiziga birimo moto 10 n’imodoka 4 byari mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko impanuka yatewe n’uko hari imodoka ya Bus Youtong yabanje kugonga imodoka y’ivatiri yari iri imbere umushoferi wari utwaye iyo vatiri aho gufata feri afata ku muriro agonga ibindi binyabiziga byari mu muhanda.

Ati “Kubera ko yafashe umuriro moto 10 n’imodoka 4 zose zangiritse ndetse abantu batanu barakomereka ubu barimo kwitabwaho ku bitaro bya CHUK”.

SP Kayigi avuga ko mu bantu batanu bakomeretse harimo umwe wakomeretse cyane akaba ari kumwe n’abandi mu bitaro bitabwaho n’abaganga.

SP Kayigi avuga ko nubwo uyu mugore wari utwaye imodoka y’ivatiri yafashe umuriro abantu bagakomereka, ntawahasize ubuzima kandi inzego z’umutekano zahise zihagera zigatanga ubutabazi bw’ibanze ku bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yibukije anagira inama abashoferi zo kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa ateza impanuka.

Yabasabye kwibuka ko batagenda mu muhanda bonyine kandi ko imodoka zitwara abagenzi ziba zitwaye ubuzima bw’abantu bityo abashoferi bagomba kwitwararika mu migendere yabo, no kwirinda gucomora ibyuma byashyiriweho kuringaniza umuvuduko mu modoka (Speed governor) kuko iyo babicomokoye bituma bakora impanuka kubera umuvuduko.

Ati “Abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika ndetse igihe umushoferi ahuye n’impanuka agomba guhagarara kugira ngo afashwe kuko iyo habayeho kudahagarara ateza ibyago n’abandi bagenda muri uwo muhanda”.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

GUVERINOMA YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA YAGARUTSE KU ITERAMBERE RYA PINEWORK KUGIRA NGO IKOMEZE KUYOBORA UBUKUNGU KU ISI

Thu Jul 25 , 2024
Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika irigushyira imbaraga mu iterambere rya Pi Network mu rwego rwo gukomeza kuba ku isonga mu bukungu bw’isi. Iyi ntambwe ishimangira uruhare rukomeye rwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga no gukoresha ifarangakoranabuhanga mu gukomeza ubukungu. Ingamba z’ubukungu muri Leta zunze Amerika hamwe na Pinetwork Pi Network, […]

You May Like

Breaking News