Nyirangondo wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yanahimbwemo indirimbo, yitabye Imana

1

Nyirangondo Espérance wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yanaje kwifashishwa mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana.

Uyu mukecuru yitabye Imana saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 11 nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wari usanzwe utuye mu Karere ka Gisagara Umurenge Ndora, IGIHE yayahamirijwe n’umwuzukuruza we Iradukunda Sandrine wanavuze ko bazamuherekeza mu cyubahiro ku wa 12 Nyakanga 2024.

Nyiragondo yitabye Imana afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n’ubuvivure.

Ubwo DJ Pius na Bruce Melodie basuraga uyu mukecuru mu 2020, yababwiye ko akunda Perezida Kagame ndetse amushimira bikomeye.

Ati “Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo.”

Nyirangondo wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yitabye Imana

Bruce Melodie na DJ Pius baherukaga gusura uyu mukecuru mu 2020

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Nyirangondo wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yanahimbwemo indirimbo, yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

DRC: Bitewe no gusebya FARDC Koffi Olomide yatumijwe murukiko

Sat Jul 13 , 2024
Umuhanzi Koffi Olomide akomeje gukurikiranwa n’amagambo yatangarije kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko nta ntambara ihari “ingabo za Congo zikubitwa nk’abana”. Ibaruwa yo ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga, 2024 yanditswe n’Urukiko rusesa imanza, itumiza umuhanzi Koffi Olomide kuzitaba umushinjacyaha tariki 15 Nyakanga, 2024. Koffi Olomide arasabwa kuzaba yageze imbere y’Umushinjacyaha […]

You May Like

Breaking News