Jojo Siwa wavuzwe ho kuba umwe mu baryamana bahuje ibitsina muri 2021, kuri ubu yatangaje ko afite gahunda yo kuba umubyeyi agahesha ababyeyi be n’inshuti ze ishema akanubahisha Imana.
Muri uku kugaragaza ko yifuza kuba umubyeyi, umwaka washize Jojo Siwa yabwiye Daily Mail ko arambiwe kubaho ubuzima butagira intego agaragaza ko ashaka abana ndetse anatangaza amazina yabo.
Aganira na Cosmopolitan , Siwa yavuze ko adashaka umwana umwe, cyangwa babiri ahubwo ko ashaka batatu. Aha yari yavuze ko ashaka abazamutwitira [ Surrogacy ].Ati:”Kubera ko ndi Umutinganyi, mfite gahunda yo kubyara mu buryo butandukanye . Ndashaka gufata amagi 3 nkashaka n’abagore 3 bantwitira”.
Yakomeje agira ati:”Bizaba bidasanzwe ariko abana bazavuka batandukanye.Amatariki y’amasabukuru azaba atandukanye ariko bameze nk’impanga.Aba bana ndashaka kuzabita ; Freddy ,Eddie na Teddy”.
Jojo Siwa w’imyaka 21 wamamaye muri muzika avuga ko ku mubiri we hariho Tattoo 3 zigaragaza abo bana yifuza ku byara.