Nyungwe: habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga

1

Imodoka yavaga i Kigali yerekeje i Rusizi yo mubwoko bwa Daihatsu yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoze impanuka igeze mu ishyamba rya Nyungwe.

Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 6 Nzeri 2024,nimugoroba,bibera mu Murenge wa Kitabi,Akagari ka Kagano,aho iyi modoka yabuze feri ikarenga umuhanda.

SP Kayigi Emmanuel yagize ati: “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zirinze umutekano, ndetse ajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kuko yakomeretse ”. SP Kayigi avuga ko ubu harimo gushakwa uburyo bwo gukura imodoka aho yaguye kuko yangiritse.

SP Kayigi agira inama akanakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko baba batagenda bonyine mu muhanda haba harimo n’ibindi binyabiziga bityo ko hagomba kubaho kwitwararika.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Nyungwe: habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abasirikare 22 ba RDF basoje amahugurwa bahawe na Rwanda Forensic Institute

Sat Sep 7 , 2024
Hasojwe amahugurwa y’abantu 22 barimo Abashinjacyaha b’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Abagenzacyaha ndetse n’Abacamanza, bahuguwe mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga. Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, yabereye mu Mujyi wa Kigali yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI). […]

You May Like

Breaking News