Olympique: Abakinnyi ba Kenya bari mu mikino Olempike banze kurya ibiryo byo mu Bufaransa

Mu rwego rwo kwirinda kuzagirwaho n’ingaruka mbi kubera ibyo kurya batamenyereye byo mu Bufaransa, abakinnyi bahagarariye Kenya mu mikino Olempike bahisemo gutwara iby’iwabo kandi bakanitekera.

Harabura iminsi 10 gusa imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mikino itandukanye igatangira kubera i Paris mu Bufaransa, aho abakinnyi 83 aribo bahagarariye Kenya mu byiciro bitandatu.

Mbere y’uko aba bakinnyi bagenda bifuje ko mu gihe cy’imyiteguro batazarya ibiryo byo mu gihugu bagiyemo, ahubwo bitwaza indi ndege igomba kubatwaza ibiryo basanzwe barya mu gihugu iwabo.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza aba bakinnyi bari kwitekera ibirimo ubugali ndetse n’imboga ‘sukuma wiki’ ndetse na ‘Capati’ bitunganyirije.

Uyu ni umwanzuro wafashwe n’uyoboye itsinda ryose hamwe ririmo abakinnyi n’abatoza, Wanjiru Karani, wavuze ko “ibi ni ibigaragaza ko tugomba kwitegura mu buryo bwose bushoboka.”

Abakinnyi bose bayobowe na Ferdinand Omanyala, kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru mu ntera ya metero 100 muri Afurika.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuti wa burundu uvura kurangiza vuba no kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagabo ndetse n'izindi ndwara zose zibasira imyororokere ubu wayibona bitagusabye kuva aho uri

Mon Jul 15 , 2024
Mu buzima busanzwe bijya bibaho ko umugabo ajya gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye bikamugora cyangwa akabura ubushake burundu. Iki ni ikibazo gishobora gusenya urugo ,cyane ko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari inkingi ya mwamba yubaka urugo. Ariko se umugabo ufite iki kibazo akwiriye kwiheba? Reka da! ubu hari imiti myinshi […]

You May Like

Breaking News