Abantu bitwaje intwaro zirasa grenade bateze igico imodoka ya polisi muri Pakistan bica nibura abapolisi 11 nkuko bitangazwa n’abayobozi.
Umuvugizi wa Polisi ya Punjab yavuze ko abandi bapolisi icyenda bakomerekeye muri iki gico nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga.
Iki gitero, hatagize itsinda ryahise rikigamba, cyabereye mu karere ka Rahim Yar Khan gaherereye mu majyepfo ya Pakisitani ubwo abapolisi bari ku irondo muri ako gace bashaka abajura.
Abayobozi ba polisi babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko abo bagabye igitero bashobora kuba ari abajura atari abarwanyi.
Nubwo ibitero by’abarwanyi n’urugomo byiyongereye muri Pakistan, umubare munini w’abapolisi bapfa mu gitero kimwe ubusanzwe bigaragara gake.
Mu Karere ka Rahim Yar Khan aho igitero cyabereye kuri uyu wa Kane ushize hasanzwe hazwiho kuba indiri y’abajura bitwaje imbunda.