Abakurikira gate of wise umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru, tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze yaba iz’abahanzi bagezweho mu Rwanda n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.
Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Sinamuhomba” – Nessa Ft. Beat Killer
Ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana ya Nessa na Beat Killer. Ni indirimbo yatunguye benshi biturutse ku butumwa aba bombi basanzwe batanga mu bihangano byabo, bwiganjemo ubwo gutukana byeruye. Muri iyi ndirimbo nshya yabo baba bagaragaza ko Yesu ari we ushobora kubaba hafi.
Bati “Sinamuhomba. Iyo mwahuye byose arabirangiza, ibyo mwavuganye arabisohoza. Ya ntama yazimiye yayicyuye byose byari birangiye. We wabambwe ku musaraba w’isoni, we watanze ubuzima ndamwirahira. Ni we udashobora kunta.’’
“Head” – Alyn Sano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeats. Ubutumwa burimo uyu muhanzi aba yirata ibigwi agaragaza ko hari ibyo amaze kugeraho bityo akaba abona ari umuhanzi mwiza muri Afurika.
“Ahazaza” – Bwiza
Ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuhanzikazi Bwiza. Iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana yishyize mu mwanya w’umukobwa wanyuzwe mu rukundo agatangira gutekereza ku hazaza he n’uwo bakundana. Hari aho aririmba ati “Ongera ubimbwire nanjye mbikubwire, duhamirize isi ko dukundana. Ninjye wahiriwe, abandi ntumbwire.’’