Papa Francis uruzinduko rwe yarukomereje i Timor Leste

1

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yageze muri Timor-Leste aho yakomerekje uruzinduko amaze iminsi  agirira mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo na Oseyaniya.

Vatican News yatangaje ko ku wa 2 Nzeri ari bwo Papa yatangiye uruzinduko rw’iminsi 12 ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya, kuri uyu wa 09 akaba ari bwo yageze i Dili muri Timor-Leste mu cyiciro cya gatatu cy’urugendo akubutse i Papouasie-Nouvelle-Guinée akaba azasoreza muri Singapore.

Ni uzinduko yatangiriye muri Indoneziya, ahita akurikizaho i Papouasie-Nouvelle-Guinée, ndetse yagiranye ibiganiro na James Marade, Minisitiri w’Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, kandi ni umwe mu bo babonanye inshuro nyinshi kuva yagera muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rw’iminsi 12 rubaye urwa mbere akoze ruzamara igihe kirekire.

Timor-Leste ni igihugu gituwe n’abiganjemo abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ndetse gifatwa nk’igikurikiza amategeko n’amahame bya Vatican.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Papa Francis uruzinduko rwe yarukomereje i Timor Leste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abanyarwanda bemerewe guhatana mu marushanwa ya Creatives for our Future

Mon Sep 9 , 2024
Swarovski Foundation ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, batangije gahunda izwi nka Creatives for our Future igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu guteza imbere imishinga yabo. Abanyarwanda bari mu bemerewe gusaba aya mafaranga, mu gihe bafite imishinga n’ibikorwa bigaragaza udushya ishobora guhangana n’imishinga yo mu bindi bihugu bitandukanye ku rwego rw’Isi, […]

You May Like

Breaking News