PAX PRESS yibukije Abanyamakuru ko gukoresha Ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwirinda gutangaza ibihuha

Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) weretse abanyamakuru ko kwifashisha tekiniki z’ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwirinda gutangaza amakuru atari ukuri.

Uwo Muryango uvuga ko buri munyamakuru akwiye guhanira kumenya gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo agenzure kandi yizere ko amakuru atangaza ari ukuri nyako.

PAX PRESS yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, mu mahugurwa yateguriye abanyamakuru ku bijyanye no kugenzura amakuru bifashishije tekeniki z’ikoranabuganga (fact checking).

Abo banyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bahugurwa n’impuguke mu by’itangazamakuru bo mu Rwanda no muri Kenya, ku mahame y’umwuga no gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzuramakuru.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yabwiye Imvaho Nshya ko gutegura ayo mahugurwa kwari ukwibutsa abanyamakuru ko bafite inshingano zo gutangaza amakuru y’ukuri kandi mu kuyagenzura bakifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Guhugura abanyamukuru kuri fact-cheking ni ukubaha ubumenyi mu gukoresha ibikoresho bigenzura niba amakuri ari ay’ukuri. Nk’amafoto ushobora kuyafata amakuru ariho abantu bahererekanya ku mbuga nkoranyambaga ariko mu by’ukuri atari ay’ukuri.Umunyamakuru rero tuba tumubwira ngo abanze agenzure amenye imvano y’amakuru abone kuyatangaza.”

Yunzemo ati: “Hari ingero twatanze z’abantu bakwirakwije amakuru bavuga ko ngo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, ko yohereje ubutumwa bw’ishimwe Perezida Kagame amaze gutorwa ariko mu by’ukuri twifashishije kandi ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) usanga bahinduye amakuru, ugasanga umuhanzi Bruce Melody baramuvugisha ururimo rwa Espagne atarigeze aruvuga”.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko n’abanyamakuru bataragira ubushobozi buhagije bwo gukoresha iryo koranabuhanga mu kugenzura amakuru bakwiye kwihatira kubimenya kugira bakore akazi kabo kinyamwuga.

Yibukije ko ibinyamukuru byagiye bigaragaza ko bitangaza amakuru y’ibihuha byafunzwe bityo abanyamakuru bajya bagenzura inkuru n’ubwo batinda kuzitangaza ariko zigasohoka ari iza nyazo.

Nyabyenda Cassien ni umunyamakuru ufite urubunga rwa YouTube, umwe mu bahuguwe, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa agomba gutandukana na bamwe mu bakorera kuri izi mbuga nkoranyambaga batangaza amakuru y’ibihuha bagamije kwigarurira ababakurikira benshi.

Nyabyenda ahamya ko mu gihe umuntu atubahirije amahame y’umwuga ikinyamakuru cye kitamara iminsi kidafunzwe cyangwa abamukurikira bakagicikaho nyuma yo kumenya ko atangaza amakuru atagenzuwe neza.

Ati: “Urumva turi mu gihe Isi ifite amakuru menshi kandi ntabwo buri wese afite ubushobozi bwo kubona amakuru ya nyayo, ubu rero aya mahugurwa aramfasha kumenya niba ifoto ngiye gutangaza niba ari iya nyayo. Bizafasha gukora akazi neza, aho kugira ngo ntangaze ibihuha ngire abantu bankurikira benshi nahitamo gutangaza amakuru yanyayo bisinesi ikagenda ikura gake gake”.

Nyinawumuntu Ines umunyamakuru ubimazemo igihe, avuga ko n’ubwo abanyamakuru benshi baba bafite akazi kenshi mu gutara no gutangaza inkuru buri munsi bakwiye kwibuka gukora ubugenzuzi mu byo batangaza.

Ati: “Ibigo by’itangazamakuru hari ubwo bisaba umunyamakuru gutanga inkuru zirenze ebyiri cyangwa eshatu ku munsi kandi bisaba kugenzura kugira ngo udatangaze amakuru y’ibihuha, ibyo rero ni imbagamizi kuba umunyamakuru adashobora kubona umwanya uhagije, wo kunoza inkuru ye.”

Uyu munyamakuru avuga ko abanyamakuru benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura amakuru (Fact checking), bikaba bikenewe ko ibigo bifite mu nshingano kongerera ubushobozi abanyamakuru kubongerera amahugurwa kugira ngo banoze umwuga wabo.

Umwarimu muri Kaminuza mu ishuri ry’itangazamakuru, Hagabimana Eugene avuga ko abantu bose bagombwa gukora uko bashoboye bakimenyereza kunoza ibyo bakora butari ku banyamakuru gusa.

Yagize ati: “Buriya muri Kaminuza ni ukwiga kwiyigisha, kandi buri myuga yose ikenera kwihugura kuko n’Isi igenda ihinduka, nkanjye niga ibikoresho byakoreshwa si byo byakoreshwa ubu ngubungu. Nk’ibi ngibi bya fact checking si ibitakangazamakuru gusa umuntu wese akwiye kubyihuguramo.”

Uretse n’abanyamakuru muri iki gihe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, biborohera gutambutsa amakuru mu buryo bwihuse, ndetse bamwe bakayakwiza cyane cyane bifashishije amashusho y’urukozasoni n’andi makuru adafitiwe gihamya, bakoresheje izo mbuga.

Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Urubyiruko rusaga 25 % rukoresha ibiyobyabwenge

Fri Sep 6 , 2024
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko mu Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo bagasogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi. Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n’urubyiruko birimo ibisindisha, itabi n’urumogi n’ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye. Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza […]

You May Like

Breaking News