Perezida Kagame yakiriye abagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madame Jeannette Kagame bakiriye abantu bari mu ngeri zinyuranye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza.

Uyu muhango waranzwe n’umugoroba wo gusangira wabereye kuri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yagize ati: “Duhereye ku mbaraga zacu dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana. Ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n’abashaka ko dukorana, rwose tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.”

Perezida Kagame ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza yashimiye byimazeyo umuryango we wari uri aho.

Ubwo yari ari kuganiriza abari aho Perezida Kagame yahamagaye bamwe mu bo ashimira cyane.

Yahamagaye umuryango we arawushimira, ahamagara abagizi umuryango mugari wa RPF Inkotanyi ndetse yanahamagaye abahanzi abakora mu ntoki.

Si ibyo gusa ahubwo Perezida Kagame yahamagaye n’abayobozi b’andi mashyaka yiyunze na RPF Inkotanyi mu gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Akari ku mutima wa Bushali wakozwe mu biganza na Perezida Kagame.

Mon Jul 22 , 2024
Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye abahanzi mu ngeri zitandukanye bagiye bamuherekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza akabashimira, abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza imbamutima zabo, by’umwihariko umuraperi Bushali yagaragaje ko byamurenze. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’umuryango wabo […]

You May Like

Breaking News