Perezida Kagame yihanganishije Abaturage ba Ethiopia bibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yafashe yihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abaturage b’icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu yabaye mu Karere ka Gofa muri Ethiopia, itewe n’imvura idasanzwe yaguye muri aka gace.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abagizweho ingaruka n’inkangu zaguyemo amagana y’abantu mu Majyepfo ya Ethiopia.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bitoroshye.” nkuko tubikesha urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru.

Kuri uyu wa kabiri imirambo irenga 157 imaze gusangwa yabiriwe munsi y’icyondo cyatewe n’imyuzure yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru no mu gitondo cyo kuwa mbere mu majyepfo ya Etiyopiya .

kugeza ubu Itsinda ry’abatabazi rimaze kubona imirambo y’abantu igera ku 157 baguye mu nkangu zabaye inshuro ebyiri mu majyepfo ya Etiyopiya, nk’uko umuyobozi w’iyi ntara yabitangarije ikinyamakuru cya BBC.Izi nkangu zabaye ku cyumweru nimugoroba ndetse ku wa mbere mu gitondo, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu misozi iherereye mu gace ka Gofa.


Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwavuze ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse bigikomeje ariko ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.
Amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abantu babarirwa mu magana bateraniye aho inkangu yabereye barimo bacukura icyondo bashakishamo abantu baba bagwiriye nacyo.


Umuyobozi mukuru w’akarere ka Gofa, Dagmawi Ayele, yatangaje ko abapfuye barimo abantu bakuru ndetse n’abana, mu gihe abantu 10 barokowe ari bazima bari kwivuriza mu bitaro byo muri kariya gace magingo aya.Bwana Dagmawi yavuze ko ku cyumweru imvura nyinshi yateje inkangu, kandi mu gihe abapolisi, abarimu ndetse n’abaturage bo mu midugudu yibasiwe n’izi nkangu bari bakataje mu bikorwa byo gushakisha no gutabara ku wa mbere, hahise haba indi inkangu ya kabiri, noneho ibashyingura munsi y’ibyondo.

Gofa ni agace gakunze gutazirwa Etiyopiya y’Amajyepfo, gaherereye nko mu bilometero 320 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Addis Abeba.Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (Ocha) bivuga ko mu majyepfo ya Etiyopiya hari mu turere tw’igihugu twibasiwe n’imvura nyinshi n’umwuzure mu mezi ashize.


ibi biro bikomeza bivuga ko Muri Gicurasi 2016, byibuze abantu 50 bahitanywe n’umwuzure n’isenyuka ry’amazu nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo y’igihugu.Ibintu ni byinshi bishobora kugira uruhare mu guteza imyuzure, ariko ikirere gishyushye cyane giterwa n’imihindagurikire y’ikirere kiri mu bituma imvura ikabije ishobora kuba yagwa mu gace runaka.


Isi imaze gushyuha hafi 1.2C kuva igihe inganda zatangiriye gukwirakira kuri uyu mubumbe kandi ubushyuhe buzakomeza kwiyongera keretse leta zo ku isi zigabanije cyane ibyuka bihumanya ikirere.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umutoza mushya wa Rayon Sports Robertinho yageze mu Rwanda avuga ko aje gutwara ibikombe

Thu Jul 25 , 2024
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yageze mu Rwanda aho yakiranwe ibyishimo na bamwe mu bafana b’iyi kipe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, avuga ko intego afite ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe. Uyu mutoza w’imyaka 64, yageze i Kigali mu […]

You May Like

Breaking News