Perezida Paul Kagame yunamiye Araya Assefa wamuhagarariye nka se umubyara ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bashyingiranwaga.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri ni bwo urupfu rw’uyu mukambwe wari ufite imyaka 89 y’amavuko rwamenyekanye.
Perezida Kagame mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwa X asubiza uwitwa Calvin Mutsinzi wabikaga urupfu rw’uriya mukambwe, yavuze ko yari azi neza Araya Assefa ndetse akaba yari umuntu mwiza.
Ati: “Araya Assefa nari muzi neza cyane. Yari umugabo mwiza. Yakoreye UN. Aruhukire mu mahoro!!”.
Perezida Kagame ubwo yashyingiranwaga na Jeannette Kagame ku wa 10 Kamena 1989 mu bukwe bwabereye muri Uganda, amakuru avuga ko Araya Assefa ari we wari umuhagarariye nka se.
Bivugwa kandi ko uyu mukambwe yagiye asura RPA ubwo yari ku rugamba ndetse na nyuma y’aho ubwo yari imaze gufata igihugu akaba yaragiye asura Perezida Kagame.
Assefa wakomokaga muri Ethiopia, kandi yari inshuti magara ya Yoweri Kaguta Museveni, cyane ko mu myaka ya 1980 yari umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF) muri Uganda.