Pi Network kandi yemerera ubucukuzi bw’ibiceri by’ifarangakoranabuhanga, iteganya gushyirwa ahagaragara mumpera za 2024. Ifungura ry’umuyoboro wa Pi nk’ifarngakoranabuahanga ryubakiwe ku ikoranabuhanga ridasanzwe ry’umuyoboro wa Web3 rizatuma bimwe mubyari biri mu igeragezwa bishyirwa ahagaragara aho umupiyoniya ushaka kuba umucuruzi bizaba byoroshye kuko hazakorwa na wallet z’ubucuruzi ibi bizatuma n’abatarakoze mining ya Pi bashaka guteza imbere sistemu y’ubukungu ya Pi network bazemererwa guhabwa ama wallet y’ubucuruzi kugira ngo Pi network ikomeze kugera kure kandi ikomeze kugira agaciro kari hejuru kuruhando mpuzamahanga.
Umuntu wese ategerezanyije amatsiko sisitemu y’ubukungu irikubakwa na Dr.Nikolas Kokkalis n’abagenzi be kugirango azamure umuyoboro ufunguye kuri bose ushobora gukoreshwa ku imbugamvunjafaranga(exchanges) nka Binance, Hob n’izindi n’ubundi bwoko bw’amafarangakoranabuhanga. Irifungura ry’umuyoboro wa Pi rizemerera iherekanya ryihuse ry’ifarananga rya Pi rikuraho insitizi zose za interineti. Ifungura kandi rizafasha isinywa ry’amasezerano n’ibindi bigo byinshi bitandukanye by’ikoranabuhanga. Kugeza ubu hari byinshi birimbanyije mumirimo yabo yo kubaka sisitemu bazakorermo mugihe cy’ifungura rya Pi (OM)
Porogaramu (dApps): DApps zitandukanye, uhereye ku amafaranga kugeza ku imyidagadura, zizaboneka, zizamura ibikorwa by’ifaranga rya Pi no gutanga amahitamo menshi kubayikoresha. Umutekano wabakoresha pi, gusigarasira no kubafata mu bikorwa byabo. Ikiyongera kuri ibi nuko hari ibindi bigaragaza kongera imbaraga z’umutekano wa sisitemu muri iki gihe cy’igeragezwa ry’imishinga, ibi bigaragaza ko umushingas witeguye gutangiza ibikorwa byawo muburyo budasubirwaho.
Mugihe harikunozwa ibikorarwa bitandukanye bigaragaza ifungura ry’umuyoboro w’ifarangakoranabuhanga rya Pi network abapayoniya baragirwa inama yo guhora bavugurura porogaramu ya Pi na Pi browser kubera ko harigushyirwamo ibintu byinshi bitandukanye bigendanye na sisitemu z’ubukungu(Ecosystem). Ikindi nuko abatarakora kyc na kuzuza mainnet checklist babyuzuza kugira bakomeze bitegure ifungura ry’umushinga(OM) mumpera za 2024, uwamaze kuzuza ibyo byose arashishikarizwa gukomeza gukurikira amatangazo atangwa n’itsinda rikuru riyoboye Pi network(Pi CT) muri porogaramu ya pi ahabanza(home screen).
Inzitizi n’amahirwe biri imbere
Mugihe Pi Network yegereje itangizwa ryayo, izahura n’ibibazo byinshi. Abayikoresha bazakenera bazakomeza kwihanganira ihindagurika nk’igereranyo baminingiragaho(mining rate) muburyo irikubanuka yongera izamurwa mu buryo bwo gukomeza kubaka sisitemu neza no gushyiraho uburyo budasanzwe.
Pi kubera ko yubakiwe kuzayobora isi y’ifarangakoranabuhanga(Cryptocurency) ndetse izafungura ubwenge abubatse ubundi bwoko bw’amafarangakoranabuhanga kuza guhangana kugira bazashobore kuza guhangana ku isoko. Pi network yiteguye mbere kugira ngo izashobore kwinjira ku isoko ifite umwihariko wayo uzayigaragaza ko ishoboye.
Kugira ngo rero uzajye ahagaragara ifite ubwo bushobozi bwose bwo guhangana ubu hakubakwa uburyo bw’umutekano harimo no kuvugurura wallet ishyirwe kurwego ruri hejuru aho kuyikoresha bizajya bisaba kugenzura bidasanzwe mbere yuko ikorerwaho ubwishyu.
Ifungura rya Pi network rizahishura amahirwe azakurura abandi bafatanyabikora mukuzana sistemu shya ndetse na serivise bizakomeza kuzamura agaciro ka Pi network igakomeza kuba ku isonga muri isi y’ifarangakorabuhanga (cryptocurency).
Gutangiza amasezerano na dApps bizazamura udushya n’iterambere mubapayoniya, bitange inzira nshya kububaka umushinga n’abakoresha irifaranga. Kongera ubunararibonye abarikoresha binyuze mukwishyurana byihuse kandi byizewe.