Amakuru meza utagomba gucikwa, Abapayoniya bashobora kongera gukoresha konti zabo mu gihe bibagiwe Ijambobanga bakoreshaga mbere.
Pi network yongeye gutanga uburenganzira bwo kwihindurira ijambobanga mu gihe waryibagiwe ni mugihe hari hashize iminsi ubu buryo butari gukunda. Ubu ubu buryo buri gukunda ukoresheje uburyo bwo kwemeza ko konti ari yawe wohereza ubutumwa bugufi ukoresheje nimero iyo konti ya Pi ibaruyeho.
Izi mpinduka ni ingenzi cyane, cyane cyane muri iki gihe batanze igihe cy’amahirwe (Grace Period) kuko bituma abapayoniya bakurikirana umutekano wa konti zabo bityo bikabafasha kurinda amafarangakoranabuhanga yabo. Kugarura ubu buryo bwo kwihindurira ijambobanga byari bikenewe kuko abapayoniya benshi bikunda guhura n’iki kibazo, ibi kandi bigaragaza ko core team iha agaciro gakomeye rubanda ibafasha mu kurinda umutungo wabo no kubaha uburenganzira bwo kuwugiraho ubwisanzure binyuze mu mucyo.
Ni gute wagarura konti yawe ya Pi Network ukoresheje uburyo bwo kohereza Ubutumwa bugufi (SMS)?
Ubu ngubu abapayoniya bashobora guhindura byoroshye ndetse no kugarura konti zabo bakurikije uburyo bukurikira:
- Ugomba kumanza ugashyira apulikasiyo ya Pi Network muri telefoni yawe
- Genzura ko ufite interineti iri gukora neza kandi ihagije
- Genzura ko telefoni yawe ifite ubushobozi bukenewe kandi ikora neza (Version 10+)
- Fungura apilikasiyo ya Pi Network
- Ushobora guhitamo uburyo wifuza gukomezamo (Aha bagusaba gukomeza na Facebook cyanga Nimero ya Telefoni) muri iyi nkuru turibanda ku gukoresha nimero ya telephone.
- Hitamo gukomeza ukoresheje telephone
- Baragusaba guhitamo igihugu utuyemo
- Nyuma yo guhitamo igihugu utuyemo baragusaba gushyiramo nimero ya telephone
- Genzura neza ko iyo nimero ugiye gukoresha ariyo wari wakoresheje mbere kandi uyifite kuko bagusaba kohereza ubutumwa bugufi kugira ngo barebe ko ari iyawe (Verification)
- Iyo nimero yawe shyiraho ama inite (airtime) byibuze 300 rwf kuko hari igihe ushobora kwibeshya ukohereza code bataguhaye bikaba ngombwa ko usubiramo
- Iyo umaze gushyiramo nimero bagusaba gushyiramo password
- Kuko uba utayibuka ureba hasi ahanditse ngo “forgot paasword” mu Kinyarwanda “wibagiwe ijambobanga”?
- Uhita uhakanda ubundi ukongera ugahitamo igihugu ndetse ugashyiramo na nimero ya telephone yawe
- Iyo ibyo umaze kubikora bahita bakuyobora mu butumwa bugufi bwa telephone yawe bakaguha code wohereza kuri nimero zo ku byicaro bitandukanye bya Pi network (aha Twavuga USA, Canada, England na Australia.)
- Aha icyo witaho ni ukureba ko simcard yawe wakoresheje ariyo yohereje iyo message ubundi ugategereza akanya gato ugahita ugera muri apulikasiyo yawe ugatangira kongera gucukura pi coins (mining)
- N.B: Iyo ugeze aha ntabwo biba birangiye ahubwo ujya mu gice ya Pi cy’umwirondoro wawe “Profile” ugashyiramo Ijambobanga rishya ukibuka kandi kuribika neza ku buryo utazongera kuryibagirwa. Aha naho bagusaba kongera kohereza code kugira ngo bakore isuzuma (verification)
Akamaro k’ubu buryo bwo kwihindurira Ijambobanga
Kuba watakaza cyangwa ukibagirwa Ijambobanga ni ibintu bisanzwe muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ndetse naho dusigaye dukoresha amafaranga adafatika nka Cryptocurrency n’andi mafaranga koranabuhanga. Rero ubu buryo bufasha abantu kongera kugira ubwisanzure ku mitungo yabo igihe habaye imbogamizi yo gutakaza Ijambobanga kandi bikagaragaza ubudasa bwa Pi Network bwo gukemura ibibazo byose bashobora kuvuka muri iki gihe ikoranabuhanga riri gutera imbere ku rwego ruri hejuru.
Ese igihe cy’amahirwe n’iki (Grace Period)?
Igihe cy’amahirwe muri make ni igihe batanga kiba gifite intera nto aho umuntu wese aba agomba gusuzuma ko konti ye yujuje ibisabwa ibi bikaba bimufasha gucunga umutekano w’umutungo we. Mu gihe utubahirije gukora ibisabwa muri iki gihe baba batanze byatuma uhomba umutungo wawe ndetse nta nubwo uba ukiwufiteho ubwisanzure.
Bivuze ko, buri mu payoniya agomba kureba ko konti ye yujuje ibisabwa mu gihe cyatanzwe kuko gutinda kuzuza ibisabwa bashobora ku muteza ibihombo bikomeye. Nkuko Pi Network iri gutera imbere, abashinze Pi Network nabo ntibicaye ahubwo bari kubaka buri kimwe gituma umurongo wa Pi Network ukora neza kandi ukorohera buri wese.
Ukeneye ubufasha bwihariye ku bibazo twavuze haruguru injira hano
Sobanukirwa Pi Network WhatsApp group
Credit: Kalvan