platin we n’umugore we bagiye gutandukanywa n’amategeko nyuma yuko uyu muhanzi yasanze umwana atari uwe akibana n’umugore we.

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, mu gusaba gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia bari barasezeranye mu 2021.

Ikirego cy’abo bombi cyatanzwe muri urwo rukiko ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Amakuru yizewe IGIHE ifite avuga ko Nemeye Platini yatanze ikirego avuga ko muri Werurwe 2021 yagiranye amasezerano y’ugushyingirwa hagati ye na Ingabire Olivia, bagasezeranira mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ariko bakaba bifuza kuyasesa.

Aya makuru ashimangira ko abo bombi ku wa 30 Kanama 2023 ku bw’impamvu zabo bwite bifuje ko ayo masezerano yabo y’ugushyingirwa yaseswa nk’uko amategeko abiteganya.

Ingingo ya 229 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango iteganya ko “Gutana guturutse ku bwumvikane gusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe, n’umutungo wabo kimwe n’abana babo.”

Niyo mpamvu aba bose rero bashyikirije amasezerano yabo bakoranye ngo urukiko ruyemeze, batandukane burundu.

Nubwo mu gutanga ikirego ntaho uyu muhanzi agaragaza ko afitanye ikibazo n’uwari umugore we, bishingiye ku biherutse kuvugwa ko umwana babyaranye atari uwa Platini ariko hari aho urukiko rubigaragaza.

Mu masezerano abo bombi bagiranye y’ubutane ari nayo basaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeza bagatandukana burundu impande zombi zayasinye ku wa 30 Kamena 2023.

Bombi basaba ko urukiko rwemeza ko batandukanye burundu amasezerano yabo yo gushyingirwa yo ku wa 06 Werurwe 2021 agaseswa ku mpamvu zabo bwite.

Urukiko rugaragaza ko abo bombi nta mwana babyaranye, bityo nta n’inshingano za kibyeyi zizabaho kuri Platini nyuma y’itandukana ryabo.

Mu masezerano bagiranye harimo uko ibirebana n’imitungo bafitanye izagabanywa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Platini na Olivia bumvikanye uko ibikoresho byo mu nzu bari batunze babigabanye.

Abo bombi bemeranyijwe kandi ko inzu iri mu kibanza gifite UPI 5/07/09/02/3879 iherereye mu mudugudu wa Karugenge, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba ibaye iya Nemeye Platini nk’uko babyumvikanye.

Impande zombi zemeranya ko nta ndishyi zitangwa muri urwo rubanza kuko ikirego bose bacyemeranyaho hashingiwe ku masezerano basinye yemera gutandukana.

Ukurikije uko imyirondoro y’abo bombi yanditswe bigaragara ko batakibana kuko Nemeye Platini abarizwa mu Karere ka Bugesera, mu gihe Ingabire Olivia atuye mu Karere ka Kicukiro.

Mu bihe binyuranye Platini yakunze kubazwa ku birebana no gutandukana n’umugore we akaryumaho hakaba nubwo abyamaganira kure.

IGIHE yagerageje kuvugisha uruhande rwa Platini hagamijwe kumenya byimbitse ibirebana n’iyo dosiye ariko inshuro zose yahamagawe ntabwo yitabye.

Platini n’umugore we bemeranyije gutandukana

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

UYU MUNSI MU MATEKA: taliki ya 29/Kamena,Politiki y’Ivanguraruhu (Apartheid) yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Afurika y’Epfo naho Moise Tshombe wari umunyapolitiki ukomoka muri RDC aratabarukaUYU MUNSI MU MATEKA:

Sat Jun 29 , 2024
Uyu munsi ku wa gatandatu,Taliki ya 29/Kamena 2024 ni umunsi wa 181 w’umwaka ubura iminsi 185 ngo ugere ku musozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka: 1776: Hashinzwe Umujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe n’abihayimana babiri b’Abafaransisikani baturutse muri Mexique, igihugu bituranye. 1864: Impanuka ya gari ya […]

You May Like

Breaking News