Bobi Wine aratabaza nyuma y’uko inzego z’umutekano zagose ibiro by’ishyaka rye National Unity Platform (NUP) n’ibitwaro bikaze hikangwa imyigaragambyo karundura.
Kuri uyu wa Mbere umuhanzi akaba n’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki nka Bobi Wine, ibiro by’ishyaka rye National Unity Platform byagoswe n’abashinzwe umutekano.
Nk’uko uyu Kyagulanyi yabitangarije AFP kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ku biro by’ishyaka rye biri mu gace ka Kavule i Kampala haramukiye Polisi n’igisirikire bafite intwaro zikaze.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda urubyiruko rwo muri generation Z rutangaje ko ruri gutegura imigumuko izaba ku wa 23 Nyakanga 2024 imeze nk’iyo muri Kenya ariko bo ikaba ari iyo kwamagana ruswa iri mu butegetsi.
Ubutegetsi bwa Uganda bukibita mu gutwi, Perezida Yoweri Museveni yihanangirije urubyiruko rugambiriye kwishora mu mihanda, avuga ko ubwo bahaze ibiryo by’ubuntu bahabwa mu gihe ahandi mu Isi bicira isazi mu ijisho, ati “Murakina n’umuriro.”
Ubwo Bobi Wine yaganiraga na AFP, yavuze ko nubwo Perezida yasabye ko hataba imyigaragambyo kandi n’ibiro by’ishyaka rye bikaba byagoswe, ibyo bitarabatera ubwoba, nta kabuza bararamukira mu migumuko mu gitondo cya kare.