Prosper Nkomezi yavuze ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo igitaramo yakoreye i Kampala muri Uganda cyagenze yaba mu bwitabire ndetse n’uko abakunzi b’umuziki we bamweretse urukundo, anaboneraho gushimira bagenzi be bo muri iki gihugu bitabiriye.
Ni igitaramo cyabereye ahitwa ‘The Plaza Auditorium’ iherereye ku muhanda werekeza i Jinja ku wa 7 Nyakanga 2024.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Prosper Nkomezi yavuze ko yanyuzwe n’uburyo igitaramo cye cyagenze ahamya ko yishimiye bikomeye kuba abahanzi bakomeye muri Uganda bitabiriye.
Ati “Byagenze neza, abantu bitabiriye ari benshi ariko icyankoze ku mutima kurushaho ni uko abahanzi ba hano barimo Levixino na Pastor Bugembe bari bitabiriye.”
Kwinjira mu gitaramo cya Prosper Nkomezi ntabwo byari ibintu bihendutse kuko byari ibihumbi 20UGX mu myanya isanzwe, ibihumbi 30UGX mu myanya y’abanyacyubahiro, ibihumbi 50UGX muri VVIP n’ibihumbi 500UGX ku meza y’abantu batanu.
Si Prosper Nkomezi wenyine utaramiye i Kampala kuko Israel Mbonyi nawe ategerejweyo ku wa 23 Kanama 2024 mu gihe we azanataramira i Mbarara ku wa 25 Kanama 2024.
Amafoto yuko igitaramo cyagenze