Guverinoma y’u Burusiya ku wa Gatanu yahaye Igisirikare cya Uganda imfashanyo ya $ miliyoni 100 (Frw miliyari 133), ku mabwiriza ya Perezida Vladimir Putin.
Iyi mfashanyo ikurikiye ibiganiro ba Perezida Putin na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bagiriye i Saint Petersburg mu mwaka ushize.
Amakuru avuga ko u Burusiya bwahaye Uganda aya mafaranga nyuma yo gusanga ari yo mufatanyabikorwa ukomeye wabwo kurusha abandi muri Afurika.
Aya mafaranga kandi aje akurikira inama zitandukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yagiye agirana n’abasirikare bo mu Burusiya.
Ni inama zibandaga ku bufatanye burimo ubwa gisirikare Kampala imaze igihe ifitanye na Moscow.
Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi kuva mu 1962.
Mu mwaka ushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yasuye Uganda, asiga yiyemeje ko igihugu cye na Uganda bigomba kunoza ubufatanye mu nzego zirimo iterambere ry’ibyogajuru, isanzure, ubutaka ndetse n’ibindi bikorwaremezo bifitiye inyungu igisirikare ndetse n’abaturage.