Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi ku kazina ka Robertinho amaze gutangazwa nk’umutoza mushya wa Rayon sports.
mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’umuterankunga mukuru wa Rayon sports, aho yarimo isobanura byinshi kuri gahunda yiswe icyumweru cya Rayon sports gikomba gusozwa n’umunsi w’igikundiro nibwo yemeje ko uyu munyeburezile wigeze kuyitoza akanayigeza mu mikino ya kimwe cya kane cy’amarushanwa nyafurika ariwe ugomba kugaruka gutoza iyi ikipe.
Amakuru Daily box ifitiye gihamya avuga ko Robertinho azizanira umutoza wungirije uziyongera kuri Lebista Ayabonga uzakomeza kuba umutoza wongera imbaraga ndetse na Mazimpaka André wagizwe umutoza w’abanyezamu ndetse Robertinho yanatoje.
Gikundiro iheruka kwegukan igikombe cya shampiyona 2018-2019 ikaba yaragiheshejwe Robertinho w’imyaka 64 wanayigejeje muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.
Kuva yava mu Rwanda, Robertinho ntiyahwemye kugaragaza ko akunda Kigali ndetse by’umwihariko yakwishimira gusubira muri Gikundiro.
Nyuma ya Rayon Sports, Robertinho yatoje amakipe nka Vipers SC yo muri Uganda yahesheje Igikombe cya Shampiyona, Gor Mahia yo muri Kenya yamazemo amezi abiri gusa ndetse na Simba SC yo muri Tanzania ari nayo aherukamo.