Rayon sports imaze gushyira hanze imyimbaro izakoresha mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025 , ihita inatangaza ikipe igomba gucakirana na ekipe y’abagore ku munsi w’igikundiro.
Umwambaro Rayon Sports izajya yambara igihe yakiriye umukino uzaba urimo amabara y’ubururu bwiganje hanyuma umwambaro wa kabiri uzaba wiganjemo ibara ry’umweru unarimo ndetse n’amahembe y’inka z’inyambo zimenyerewe mu karere ka Nyanza aho Rayon Sports yaboneye izuba. mugihe Umwambaro wa gatatu Rayon Sports izambara uzaba ufite ibara ryenda gusa na pink, ukaba ari umwambaro ufite atandukanye n’amabara ari mu birango bya Rayon Sports, uyu mwambaro akenshi ntukunzwe gukoreshwa cyeretse igihe bahuye n’ikipe bahuje amabara.
Ibi byose ikipe yambara ubururu n’umweru imaze kubitangariza mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye n’ubundi aho iyi ikipe isanzwe ikorera imyitozo giherereye mu nzove akaba ari nacyo cyicaro cy’umuterankunga mukuru wayo ,aho hanatangarijwe umutoza mushya w’iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha.
Usibye kuba Gikundiro yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka utaha ,Amakuru agera kuri gateofwise.com kandi ifitiye gihamya ni uko mbere yuko rayon sports y’abagabo icakirana na Azam Fc yo muri Tanzania ku munsi w’igikundiro ngo ikipe ya Rayon sports y’abagore nayo izabanza yisobanure na ekipe y’abakobwa y’ishuri ryisumbuye rya Kawempe Muslim iyi akaba ari nayo yegukanya igikombe cya shampiyona y’abagore yo mu gihugu cya Uganda.