Ikipe ya Rayon sports imaze gusinyisha myugariro witwa Oumar Gnign ukomoka mu gihugu cya Senegal wakiniraga ikipe yitwa As Pikine akaba afite imyaka makumyabiri n’itatu akaba ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ku kayabo ka milyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kanya gashize nibwo amakuru agiye ahagaragara ko uwitwa Oumar Gnign ukomoka mu gihugu cya senegal amaze gusinyishwa n’iyi ikipe yambara ubururu n’umweru ,uyu mukinnyi ukiri muto ku myaka 23 yari asanzwe akinira ikipe ya As Pikine isanzwe ikina shampiyona y’iwabo muri senegal.
Uyu musore asinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera kuri miliyoni 22 z’amafaranga y’urwanda, akazajya ahemwa angana n’amadolari magana cyena ku kwezi muri iyi kipe .Oumar wari usanzwe ari we kapiteni wa As Kipine yaje muri cumi n’umwe beza muri shampiyona ya Senegal mu mwaka w’imikino ushize,akaba yarabengutswe n’umunyamabanga wa Rayon sports Namenye Patrick mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi icumi yagiriye mu murwa mukuru Dakar wo muri kiriya gihugu cya Senegal maze azaguhura n’uyu mukinnyi.
Kurundi ruhande ariko nanone Rayon Sports yabanje kuvugisha uwitwa Aliou Souane nawe ukomoka muri kiriya gihugu bari banazanye mu kipe nziza y’umwaka hariya muri shampiyona ya Sengal gusa baza gupfubirana kubijyanye n’amafaranga kuko ikipe ya Rayon Sports yatangaga ari hasi ya ayo andi makipe yatangaga .
Ibi byaje kuvamo uyu Aliou aza gusinyishwa n’ikipe y’ingabo zigihugu ya APR fc mu minsi ishize gusa nubundi ubuyobozi bwa ekipe ya Rayon sports ntibwacitse intege bwarakomeje bushaka abandi bakinnyi badahenze cyane kandi bari ku rwego rwiza nibwo baje guhura n’uyu musore wa As Kipine baza kwemeranya byose.