RDC: Abantu 8 bafashwe bashinjwa gushakira abarwanyi M23

Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwaho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23, ngo bafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri cyumweru kiswe “Safisha Mji wa Goma” (Sukura umujyi wa Goma) nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Muri bo harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye twa Goma, no muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ku bwe, aba bantu bakomoka mu karere k’umwanzi kandi bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa. Umusirikare wa brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu gihe cyintambara.

Superintendent Faustin Kapend Kamand yemeje ko muri Teritwari ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihisha, Ari naho bategurira ubujura, n’ibindi byaha.

“Urubyiruko, bamwe bo muri Nyiragongo abandi bo mu gace ka Majengo, Kasika na Katoy, bemeje ko ari bo bambuye intwaro umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru”, ibi byatangajwe n’uyu muyobozi wongeyeho ko ubutasi bw’akarere ka 34 ka gisirikare bwamaze kwimurira abandi bagizi ba nabi i Kinshasa.

Ku bwe, iki gikorwa cyakozwe rwihishwa kugira ngo abo yita abacengezi batabimenya.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Israel Mbonyi yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko yakiriwe muri Uganda

Mon Aug 26 , 2024
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yikojeje ku mbuga nkoranyambaga ze asangiza abamukurikira umunezero yatewe n’uburyo yakiriwe muri Uganda. Mu rukerera rwa tariki 26 Kanama 2024, ni bwo muramyi Israel Mbonyi yasindutse agaragaza ugushima nk’umuco mwiza Abanyarwanda bimakaje imyaka n’imyaka. Mu butumwa yanditse ku mbuga ze, yagize […]

You May Like

Breaking News