RDC: Imiti ifite agaciro ka miliyari n’igice yahiriye mu bubiko

Depot nini y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti cya Kisangani (CAMEKIS) yasenywe burundu n’inkongi y’umuriro, mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 4 Kanama 2024 rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Kanama

Nk’uko byatangajwe na Dr. Aimé Eyane, Umuyobozi wa CAMEKIS, ngo imiti ifite agaciro ka miliyoni zirenga y’amadorari y’Abanyamerika yahiye irakongoka.

Ikamyo ishinzwe kuzimya umuriro mu mujyi yageze aho ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko imiti yose yari imaze gutwikwa n’umuriro.

Dr. Eyane yavuze ko iyi miti yari igamije kurwanya igituntu, virusi itera sida, malariya, ndetse na COVID-19 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Yagaragaje kandi akababaro katewe n’imyitwarire y’abantu bamwe bari aho, bitwaje icyo kibazo bakiba ibicuruzwa byinshi.

Yidoze agira ati: “Ndetse n’abantu twatekerezaga ko ari beza batwaye bimwe mu bintu byacu.”

Iyi Depot bivugwa ko ifite ubushobozi bwa 300.000 m³, yari ibitse imiti myinshi ishobora gukenerwa n’ibigo nderabuzima nka 23 mu Ntara ya Tshopo, ndetse n’ibindi bine biherereye mu majyaruguru y’intara ya Maniema. Inkomoko y’uyu muriro ntiramenyekana.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kigali: Abasaga 5000 bari kuganira ku iterambere ry’ibiribwa rishingiye ku ikoranabuhanga

Mon Aug 5 , 2024
Abayobozi ku isi, abanyamashuri, abanyadushya, ibigo by’iterambere, imiryango y’abahinzi, n’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no hanze yayo bazateranira mu Rwanda kugira ngo bitabira ihuriro ngarukamwaka ry’ibiribwa muri Afurika guhera taliki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024. Ni inama yateguwe n’ihuriro ryiswe Africa Food System, ikigamijwe ni […]

You May Like

Breaking News