RDC ku isonga mu kwakira ibikorerwa mu Rwanda

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko nubwo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kugana hafi, ntacyo byahungabanyije ku bucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi.

Raporo yashyizwe hanze n’iki kigo igaragaza ko muri Kamena mu 2024 u Rwanda rwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16.20$, bingana na 9.55% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Ni imibare yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, kuko muri Kamena 2023, u Rwanda rwari rwohereje muri Congo ibicuruzwa bya miliyoni 12.91$.

Mu kwezi kwa Gicurasi mu 2024 bwo rwari rwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bya miliyoni 16.38$, bihwanye n’ijanisha rya 7.61% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga muri icyo gihe.

Ibi bishyira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwanya wa kabiri mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uretse ibi bicuruzwa biba bifite inkomoko mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza no ku isonga mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa ariko narwo rwabanje kubikura ahandi, ibizwi nka ‘Re-exports’.

Imibare igaragaza ko muri Kamena mu 2024 u Rwanda rwohereje muri Congo ibicuruzwa byo muri ubu buryo bifite agaciro k’arenga miliyoni 52.69$, bangana na 94.03% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwakuye hanze, rukabigurisha mu bind ibihugu. Muri Gicurasi mu 2024 bwo u Rwanda rwari rwohereje muri Congo ibicuruzwa nk’ibi bifite agaciro ka miliyoni 55.85$.

Ubu bwoko bw’ubucuruzi nabwo bwarushijeho kuzamuka muri uyu mwaka kuko muri Kamena mu 2o23, u Rwanda rwari rwacuruje muri Congo ibifite agaciro ka miliyoni 49.67$.

Muri rusange Republika Iharanira Demokarasi ya Congo iza ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa ariko narwo rwabikuye ahandi. Ikurikirwa na Ethiopia ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi mibare mu bijyanye n’ubucuruzi ikomeje kuzamuka mu gihe ariko umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza.

Iki Gihugu gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta y’iki Gihugu ushinja guhonyora uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganje mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

U Rwanda rwo rushinja Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyigikira Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kuri ubu ukaba ukomeje imigambi yo guhungabanya u Rwanda, ibintu unashyigikirwamo na Leta ya Congo nk’uko byagiye bishimangirwa kenshi n’Umuryango w’Ababimbye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Milton Kalisa wa Vipers aravugwa muri Rayon Sports

Wed Aug 7 , 2024
Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, yasabye ikipe atoza ko yamugurira umukinnyi w’Umugande Milton Kalisa usanzwe akinira ikipe ya Vipers yahoze atoza. Milton Kalisa ukina asatira anyura ku ruhande rw’iburyo, yifujwe na APR FC mu mwaka wa shampiyona ushize ubwo yari itangiye kugura abanyamahanga, gusa […]

You May Like

Breaking News