RDC: Perezida Felix Tshisekedi arashinja Joseph Kabila gufasha umutwe wa M23

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubilika ya Demokarasi ya Congo yashinje uwamubanjirije ku butegetsi Joseph Kabila kuba ari we wihishe inyuma yo kwihuza kw’ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC – M23 rirwanya ubutegetsi bwe mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni kunshuro ya mbere uyu mukuru w’igihugu cya DR Congo ashinje uwo wahoze ari Perezida kugirana imikoranire n’inyeshyamba za AFC – M23. Raporo iheruka y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yavuze u Rwanda na Uganda nk’ibihugu bifasha uwo mutwe.

Mu kiganiro cyihariye yahaye abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo, uw’urubuga rw’amakuru Congo Indépendant n’uw’igitangazamakuru Top Congo, Tshisekedi yashinje Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC.Yavuze ko Kabila yanze kwitabira amatora yo mu mwaka ushize ndetse ko arimo gutegura inyeshyamba za AFC.

Ibi bije nyuma y’uko Uganda yahakanye ibirego byo muri iyo raporo ya ONU inashinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba, “bangana niba [ahubwo] bataruta” abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000 kugeza hagati muri Mata (4) uyu mwaka.

Mu gusubiza, u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego ndetse rwabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

AFC (Alliance Fleuve Congo), yatangarijwe i Nairobi muri Kenya mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize, ni ihuriro ry’abanyapolitike n’imitwe yitwaje intwaro bagenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru.AFC iyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, ndetse irimo n’inyeshyamba za M23.

Tshisekedi yongeye kuvuga ko nta biganiro azagirana na M23, ati: “Muntege amatwi neza: Nta na rimwe, nta na rimwe na busa, igihe cyose nzaba ndi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imbere yanjye hazaba hari intumwa za M23 cyangwa AFC ngo tugirane ibiganiro. Nta na rimwe.

Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n’u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye.”

Joseph Kabila yabaye Perezida wa DR Congo mu gihe cy’imyaka 18 guhera mu mwaka wa 2001. Mu 2019, yagejeje ku ihererekanya ry’ubutegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro muri icyo gihugu, nyuma y’amatora yanenzwe kubamo uburiganya.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ibyaranze 07 Kanama mu mateka: George Washington yategetse ko bakora imidari y'ishimwe y'abasirikari bakomerekeye k'urugamba

Wed Aug 7 , 2024
uyu munsi ku wa gatatu , tariki 7 Kanama ni umunsi wa 220 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 146 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka: 1782: George Washington yategetse ko hakorwa imidali y’icyubahiro igenewe abasirikare bakomerekeye ku rugamba, iyi midali […]

You May Like

Breaking News