Mu gihe Perezida Tshisekedi atekereza ko yateye ubwoba Abanyekongo binyuze mu manza zishingiye kuri politiki, gufatira imitungo yabo no kugarura igihano cy’urupfu, benshi bakomeje kwifatanya n’Ihuriro rirwanya ubutegetsi, Alliance Fleuve Congo (AFC), barimo Umunyamakuru n’umwanditsi, Magloire Paluku Kavunga, kuri iyi nshuro wagaragaye mu bice bagenzura yambariye urugamba afite n’imbunda .
Uyu munyamakuru unakurikiranira hafi politiki y’Igihugu cye, yatanze ubutumwa ku benegihugu be bafashwe bugwate n’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’uko byemezwa n’umusesenguzi Simaro Ngongo.
Ngo Magloire atekereza ku baturage ba Goma bicishwa imbunda buri munsi n’abasirikare ba Tshisekedi, ku mibabaro y’abakuwe mu byabo bakomeje kubuzwa kuva muri Goma ndetse n’abanyamakuru ibihumbi n’ibihumbi batagishoboye kuvuga, kwandika, ndetse no gukora tweet mu bwisanzure.
Magloire Paluku Kavunga yahoze yegereye Laurent Desire Kabila, aho yamuherekeje mu ntambara yose ya AFDL nk’umunyamakuru. Kuva icyo gihe, ngo yafashe icyemezo cyo guhugura urungano rwinshi rw’abanyamakuru, abanditsi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanyapolitiki mu miyoborere, umuco n’itumanaho.
Ngo nyuma yo kurebwa nabi n’ishyaka rya UDPS kubera ko yasabye guverinoma kugirana ibiganiro na M23, Magloire Paluku yakangishijwe kwicwa kandi ahigwa mu murwa mukuru Kinshasa n’inzego z’ibanga za Tshisekedi. Yaje kuhava ku bw’amahirwe mbere yo gufata icyemezo cyo kwiyunga ku mpinduramatwara ya AFC.
Amafoto yashyizwe ahagararagara amugaragaza Ari kumwe na Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC, na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23. Yahaye ubutumwa bagenzi be, abo bakorana, inshuti n’abavandimwe muri Kinshasa, Goma, Butembo, n’ahandi ko AFC ari yo nzira yonyine yo gukuraho igitugu cya Tshisekedi.