Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko “yatunguwe” no guhamwa n’icyaha kwa Jean-Jacques Wondo “bitewe n’ibimenyetso bike byatanzwe mu gihe cy’urubanza” igasanga iki gihano cy’urupfu “giteye impungenge cyane”, nk’uko umuvugizi David Jordens yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu .
Ku wa Gatanu, nibwo Umubiligi Jean-Jacques Wondo uri mu baregwa 37 bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare i Kinshasa mu rubanza rwo gushaka guhirika ubutegetsi Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyavuze ko cyaburijemo muri Gicurasi.
Ububanyi n’amahanga bw’u Bubiligi, nk’uko tubikesha mediacongo.net, bwasobanuye ko iki gihano cy’urupfu “giteye impungenge cyane”.
“Ububiligi bufatana uburemere iki kibazo kandi bwamaganye igarurwa ry’igihano cy’urupfu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haba mu ruhame ndetse no mu mibanire y’ibihugu byombi.”
Ububanyi n’amahanga bw’u Bubiligi bushimangira ko bukurikiranira hafi uru rubanza, nubwo umuryango wa Wondo wanenze ko adafashwa.