Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko gusaba kwinjira mu ngabo z’inkeragutabara, rimwe mu mashami yacyo ane, byatangiye ku itariki ya 14 Kanama bikazarangira ku ya 19 Kanama.
Hakurikijwe itegeko rigenga RDF, Ingabo z’inkeragurabara zigizwe n’abasirikare bari ku kazi bakora igihe cyose n’abandi bakora igihe gito, ariko bashobora guhamagarwa ku mirimo yabo igihe cyose bibaye ngombwa.
Abemerewe gusaba barimo abafite impamyabumenyi ihanitse mu buvuzi, ubwubatsi n’amategeko, ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye na tekinike (IPRC).
Ubusabe butangwa ku rwego rw’umurenge n’akarere. Ibizamini byo kujonjora bizakorwa ku rwego rw’akarere kuva kuwa 19 Kanama kugeza 3 Nzeri nk’uko RDF yabitangaje mu itangazo ryo ku wa 13 Kanama.
Abakandida bagomba kuba bafite imyaka 18 kugeza 28. Abakandida bafite amashuri yisumbuye bagomba kuba bafite imyaka 18 kugeza kuri 25; abize amashuri y’ubumenyingiro (IPRC) bagomba kuba hagati ya 18-26.
Ku bafite impamyabumenyi ihanitse mu buvuzi, ubwubatsi n’amategeko, ntibagomba kurenza imyaka 28 y’amavuko.
Abasaba bagomba kuba Abanyarwanda, bafite ubuzima buzira umuze kandi bafite ubushake bwo kwinjira muri RDF aho bazakurikira imyitozo y’amezi atandatu i Gabiro