RDF yashimiye Abajenerali n’abandi basirikare 1 162 batangiye ikiruhuko cy’izabukuru 

1

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashiniye byimazeyo Abajenerali batanu n’abandi basirikare 1 162 batangiye ikiruhuko cy’izabukuru guhera kuri uyuwa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024. 

Byagarutsweho mu muhango wo gusezera kuri   abo basirikare bakoze imirimo yabo neza bakiri mu nshingano,  wabareye ku Birindiro Bikuru bya RDF ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo uyu munsi. 

Mu basezerewe harimo Gen Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ayobora na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru w’u Rwanda ndetse akaba yarakoze n’indi mirimo mu gihugu no hanze yacyo. 

Abandi bajenerali bemerewe kwinjira mu kiruhuko cy’izabukuru ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari, na Brig Gen Firmin Bayingana. 

Biyongeraho Abasirikare Bakuru 170 ndetse n’abandi 992 bafite amapeti atandukanye bari bagejeje imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. 

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo  Juvenal Marizamunda, mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame. 

Abandi bitabiriye ibyo birori barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwansa Gen. Mubarak Muganga, abagaba b’ingabo mu mashami atandukanye, Abajenerali ndetse n’abasirikare bakuru. 

Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri Marizamunda yashimiye byimazeyo Abajenerali, abasirikare bakuru n’abo mu yandi mapeti binjiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagize mu kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga umusanzu mu kubaka ibyo u Rwanda rwagezeho. 

Yagize ati: “Ndabashishikariza gukomeza kugaragaza uko kwiyemeza mwerekanye mu myaka myinshi ishize. Abasirikare ba RDF b’abajene bigiye byinshi ku rugero rwanyu, kandi nizeye ko muzakomeza kugira uruhare mu kurinda Igihugu cyacu.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, na we yashimangiye ko iyi ari intambwe yihariye bateye iganisha ku ndunduro y’igihe kirekire kandi kidasanzwe cy’umwuga wa gisirikare, aboneraho guha icyubahiro abasirikare binjiranye ishema n’isheja muri iki cyiciro. 

Yagize ati: “Inyuma ya buri ntsinzi y’amateka twagize hari ubwitange bwanyu, umurava no kwiyemeza gusohoza ubutumwa bwo kurinda Igihugu cyacu. Mwakoreye Igihugu cyacu mu buryo bw’intangarugero n’icyubahiro, kandi namwe mushobora guterwa ishema n’umusanzu mwatanze ku mahoro n’umutekano dufite uyu munsi.”

Yongeyeho ati: “Musize umurage ukomeye, atari mu kuzuza neza inshingano mwahawe gusa ahubwo no mu kubaka ikigo gikomeye nka RDF.”

Brig Gen Bagabo wavuze mu izina rya bagenzi be bajyanye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Kagame ubuyobozi n’umurongo yabahaye mu myaka ishize, ashimangira ko mu rugamba rwo kubobora Igihugu ari we washimangiye agaciro k’imyitwarire myiza ku gihugu n’uburyo bagomba gutandukana n’umwanzi bahanganye.

Yagize ati: “Ayo mahame yakomeje kubana natwe kandi akomeza kuyobora ibyo dukora byose. Mu gihe twinjiye mu Nkeragutabara, dutewe ushema rikomeye no gusezera mu ngabo mu cyubahiro. Turasaba abayobozi bari hano uyu munsi kutugereza ubutumwa ku Mugaba w’Ikirenga ko tutazatezuka ku gukomeza gukorera Igihugu, no kurinda  ibyo twagezeho twarwaniriye imyaka myinshi.”

Yunzemo ko biteguye no gukomeza gushyigikira iingabo z’u Rwanda zikiri mu nshingano, aho bazaba bitabajwe hose.

Abinjiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashyikirijwe seritifika mu kubashimira umurimo bakoze mu Ngabo z’u Rwanda mu myaka yose bamaze mu gisirikare. 

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “RDF yashimiye Abajenerali n’abandi basirikare 1 162 batangiye ikiruhuko cy’izabukuru 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

BK Group yungutse asaga miliyali 47.8 Frw mu mezi atandatu yambere ya 2024

Sat Aug 31 , 2024
BK Group iratangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamuye urwunguko ho Miliyali 47.8 Frw, urwo rwunguko rukaba rwariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize mu bikorwa byose bya BK Group. Ni imibare yatangajwe ku wa 30 Kanama 2024, aho BK Group mu bigo byayo, yagaragaje ko urwunguko rwayo rwiyongereyeho miliyali […]

You May Like

Breaking News