Rebecca Cheptegei watwitswe n’uwo bakundanye yashyinguwe 

Umuganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi usiganwa ku maguru, uherutse kwitaba Imana atwitswe n’uwari umukunzi we w’Umunyakenya, yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024.

Umuhango wo kumusezera uwo mugore wari usazwe ari umusirikare mu gisirikare cya Uganda wabereye mu gace avukamo ka Bukwo.

Tariki ya 1 Nzeri 2024, ni bwo Dickson wari umukunzi we yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli.

Nyakwigendera Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.

Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko naho ntibahatinze kuko bahise boherezwa ku Bitaro bikuru bya Moi.

Cheptegei yari yahiye ku rwego rwa 80% mu gihe Dickson Ndiema Marangach na we yahiye ku rwego rwa 30%.

Tariki 5 Nzeri 2024 ni bwo Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma yaho ingingo ze zose zahagaze gukora.

Nyuma y’iminsi itanu tariki 10 Nzeri Dickson Ndiema Marangach na we yaje kwitaba Imana azize ibirimi by’umuriro byatwitse 30% by’umubiri we.

Nyakwigendera Rebecca Cheptegei asize abana babiri b’abakobwa barimo ufite Imyaka 11 n’undi w’imyaka icyenda yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.

Yari afite imyaka 33, yitabiriye Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka, aba uwa 44 muri Marathon. Yakinnye kandi mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Bimwe mu byagufasha kuvumbura umuntu ukubeshya

Sat Sep 14 , 2024
Mu gihe uganira n’umuntu akakubeshya ushobora kubimenya iyo witegereje ibimenyetso akoresha bimwe mu bice by’umubiri we, nkuko byemejwe n’inzobere mu by’ubumenyamuntu. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yaguteguriye urasobanukirwa bimwe mu bimenyetso umuntu akoresha ibice by’umubiri we mu gihe arimo kubeshya.  Kwitegereza ibiganza n’amaboko bye Kimwe mu bintu umuntu ubeshya yibandaho […]

You May Like

Breaking News