Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma y’iminsi mike uwahoze ari umukunzi we amutwikishije lisansi

1

Umukinnyi wasiganwaga ku maguru w’umunya-Uganda witwa Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma y’iminsi micye arembeye mu bitaro byo muri Kenya, nyuma yo gutwikwa n’uwahoze ari umukunzi we wamusutseho lisansi akamutwika.

Abategetsi bavuga ko ku cyumweru gishize ubwo yari avuye gusenga we n’abana be babiri, nibwo yasagariwe na Dickson Marangach umugabo wahoze ari umukunzi we, ari iwe mu mujyi muto wa Endebess ari naho yitoreza mu burengerazuba bwa Kenya.

Marangach yamusutseho lisansi maze aramutwika nyuma y’intonganya hagati yabo, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi babo.Cheptegei yatabawe n’abaturanyi ajyanwa ku bitaro ariko yari yagize ubushye bugera kuri 80% by’umubiri we, nk’uko abaganga babitangaje.

gace karimo ibigo byinshi abasiganwa ku maguru bitorezamo.Raporo yatanzwe n’abategetsi baho ivuga ko we n’uwahoze ari umukunzi we bagiye bagirana ubushyamirane kubera uwo butaka.

Marangach na we wahiye ku rugero rwa 30% mu gikorwa cyo gutwika Rebecca, na we muri iki cyumweru yari arimo kuvurirwa ku bitaro bimwe na Rebecca byo mu mujyi wa Eldoret, ari na byo bikuru muri ako gace, nk’uko abaganga babitangaje.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rya Uganda rivuga ko “twamaganye ibintu nka biri kandi turasaba ubutabera”.Mu ntangiriro z’iki cyumweru polisi ya Kenya yatangaje ko irimo gukora iperereza ku byabaye.

Cheptegei, ukomoka mu karere ko hakurya y’umupaka muri Uganda, bivugwa ko yari yaraguze ubutaka mu ntara ya Trans Nzoia muri Kenya akabwubakamo inzu. Ako gace karimo ibigo byinshi abasiganwa ku maguru bitorezamo.

Rebecca yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Uganda, ni we mugore muri icyo gihugu ufite umuhigo wo kwiruka marathon akoresheje 2:22:47 umuhigo yaciye mu 2022 muri Abu Dhabi Marathon muri United Arab Emirates.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru muri Uganda ryatangaje ko ribabajwe “no gutangaza urupfu rw’umukinnyi wacu” Rebecca CheptegeiIri shyirahamwe rivuga ko Cheptegei yapfuye “kare muri iki gitondo bivuye ku rugomo rukorerwa mu ngo yakorewe”.

Source: Skysports

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma y’iminsi mike uwahoze ari umukunzi we amutwikishije lisansi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abantu basaga 136 bakurikiranyweho icyaha cyo kubuza abandi amahwemo bifashishije Ikoranabuhanga

Thu Sep 5 , 2024
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itanu ishize rumaze kwakira no gukurikirana ibirego 113 bijyanye n’abareze bavuga ko bahozwa ku nkeke hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo byaha byaregwagamo abantu 136. Ni imibare yatangajwe ku wa 04 Nzeri 2024 mu bihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze ibisa n’amakimbirane cyane mu bakora ibijyanye n’imyidagaduro […]

You May Like

Breaking News