Umuhanzi Rema aravugwa mu rukundo n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Togo, nyuma yo guca amarenga y’urukundo rwabo.
Umuhanzi wo muri Nigeria Divine Ikbur amazina nyakuri ya Rema, aravugwa mu rukundo na Kelly Spark icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri TikTok agakomoka muri Togo.
Ibihuha by’urukundo rwabo, bije nyuma y’uko Rema apositinze amashusho yuyu mukobwa ari kubyina imwe mu ndirimbo ze zasohotse kuri album aheruka gushyira hanze yise HEIS, arangangije arandika ati “baby wange”.
Ntabwo byatinze kuko na Kelly yahise apositinga iyo posite ya Rema, arangije arandika ati “Ndagukunda” abiherekeresha utumenyetso tw’imitima.
Abantu ku mbuga nkoranyambaga bahise bacika ururondogoro bemeza ko nta kabuza baba bari mu rukundo, nubwo hari abandi bavuze ko ari ukwamamaza album ye nshya HEIS.
Mu minsi mike ishize kandi, Rema yatangaje ko umukobwa bakundana, ari nawe uzamubyarira umwana wa Mbere, ndetse ahishura ko uwo mukunzi afite tatuwaje ye ku mubiri.
Ibihuha byo gukunda kwa Rema na Kelly, bije nyuma y’uko kandi uyu Rema yavuzwe mu rukundo na Justine Skye wigeze gukundana na Wizkid, icyakora, uyu muhanzi nta kintu aratangaza kuri aya makuru yose.
Kelly Spark kuvugwa mu rukundo na Rema.