Umuhanzi wo muri Nigeria Rema, yatangaje ko yatunguwe cyane no gusanga akunzwe cyane mu Buhinde kurusha iwabo muri Nigeria.
Umuhanzi Rema uherutse gutaramira mu gihugu cy’u Buhinde mu bukwe bw’umwana w’umuherwe witwa Mukesh Ambani, aho yari yishyuwe akayabo ka miliyoni $3 ngo azaririmbe indirimbo ye Calm down, yatangaje ko yatunguwe no gusanga akunzwe cyane kurusha uko akunzwe iwabo muri Nigeria.
Mu kiganiro na GRM Daily, Rema yavuze ko atitaye ku mafaranga yahawe, ahubwo yatunguwe n’uburyo abantu baho bamwakiriye, bakamufata neza ku buryo nawe atabikekaga.
Yavuze ko yagiyeyo azi ko nta muntu n’umwe umuzi, ariko yatunguwe n’uko aho yajyaga hose agiye kurya, abantu bamwuzuragaho bavuga izina rye Rema.
Rema avuga ko yahoze yumva ibintu by’ivangura rishingiye ku ruhu ryakorerwaga abirabura batuye mu Buhinde, gusa we akaba yarishimiye kuba yarasanze iyo myumvire barayishyize ku ruhande bakamwakirana ubwuzu.
Ubu bukwe yari yaririmbyemo, akaba atari we musitari ukomeye waburirimbyemo gusa, dore ko n’abandi bahanzi bakomeye nka Rihanna, Adele, Justin Bieber n’abandi, nabo bahawe akayabo bajya gususurutsa abakire.