Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igiye gutangira kuburanisha Corneille Nangaa wa AFC/M23 na bagenzi be

Ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be.

Ni urubanza bagomba kuburanishwamo n’Urukiko rwa gisirikare rukorera i Gombe mu mujyi wa Kinshasa.

Minisiteri y’Ubutabera ya RDC mu itangazo yasohoye, yavuze ko Corneille Nangaa na bagenzi be baregwa ibyaha birimo “ibikorwa by’irerabwoba, ibyaha by’intambara ndetse n’ubugambanyi bwo mu bwoko bwo hejuru”.

Ni ibyaha bashinjwa gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze igihe kirekire zirwanira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC yahuje amaboko n’abarimo umutwe wa M23, bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC).

Ni ihuriro ryashingiwe i Nairobi muri Kenya, rikaba rifite umugambi wo gukuraho “ubutegetsi butemewe” bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Biteganyijwe ko Nangaa ubutegetsi bw’i Kinshasa bwagerageje kwivugana agomba kuburanishwa adahari, bijyanye n’uko Leta ya RDC itigeze imuta muri yombi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Burundi: Batatu bapfiriye mu mirwano y’abapfaga umukobwa

Tue Jul 23 , 2024
Ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki 21 Nyakanga 2024, nibwo habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi . Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya […]

You May Like

Breaking News