Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yanyomoje abavuze ko yakoze impanuka

Rev Pst. Dr Antoine Rutayisire yanyomoje amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga yakoze impanuka n’umuryango we.

Rev. Pat. Dr Antoine Rutayisire avuga ko makuru atari yo ari ibihuha.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze  ko aya makuru na we yatangiye kuyabona ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga, ariko ngo  ari impuha ahubwo ari muri Sudan y’Epfo aho yagiye kwigisha Abapasiteri bagenzi be.

Yagize ati: “Iyo nkuru ni impuha! Ubu ndi i Juba nagiye kwigisha Abapasiteri bo muri Sudan y’Epfo”.

Dr Rutayisire Antoine yamenyekanye cyane munyigisho zigiye zitandukanye z’iyobokamana mu Rwanda, yahoze ari Umushumba w’Itorero Anglikan Paruwasi Remera aho yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Kamena 2023 ariko akaba agikomeje gukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda  basuye APR FC yitegura Azam FC

Wed Aug 21 , 2024
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi ku wa Kabiri tariki 20 Kanama. Iyi kipe irimo kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izakiramo Azam FC yo muri Tanzania ku […]

You May Like

Breaking News