Rich Homie Quan wakoraga injyana ya Hip Hop yitabye Imana

Umunyamerika Born Dequantes Lamar uzwi cyane nka Rich Homie Quan cyangwa se RHQ, wakoraga injyana ya Hip Hop, yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.

Nubwo icyateye urupfu rwe kitaramenyekana neza, ariko bamwe mu nshuti ze za hafi batangaje ko ashobora kuba yishwe no gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko cyahawe amakuru yemeza ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Ni amakuru icyo gitangazamakuru kivuga  ko cyahamirijwe n’umuryango wa nyakwigendera, wababwiye ko watewe akababaro gakomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.

Uyu muhanzi wakomokaga muri Atlanta yatangiye kumenyakana mu 2013, ahanini bitewe n’indirimbo ye yitwa “Type of Way” yanagaragaye ku rutonde rwa “Billboard Hot 100” iza ku mwanya wa 50 yakurikiwe n’izindi zakunzwe zirimo “Flex (Ooh, Ooh, Ooh)”, “Ride Out” n’izindi.

Rich Homie Quan usize abana babiri barimo uwitwa Royal Lamar ndetse na Devin D. Lamar, yanakoranye indirimbo n’abandi baraperi bo mu Mujyi wa Atlanta barimo 2 Chainz na Jacquees hamwe na Young Thug bakoranye mu mushinga w’indirimbo yiswe “Rich Gang” ya Cash Money Records.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

USA: Icyateye umwana kurasa bagenzi be ntikiramenyekana

Fri Sep 6 , 2024
Abakozi b’inzego z’iperereza muri Leta ya Georgia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barakora ubushakashatsi ku kuntu umwana w’imyaka 14 yaba yarabonye imbunda yakoresheje ubwo yarasaga abantu ku ishuri yigaho ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Umunyeshuri witwa Colt Grey w’imyaka 14 yarashe abanyeshuri babiri n’abarimu babiri akomeretsa abandi bantu icyenda ku […]

You May Like

Breaking News