Umuhanzi Rick Ross arashinjwa ubuhemu n’umugabo ufite n’ubumuga, aho yemeza ko yamuhaye isezerano ntaryubahirize, bityo akaba asaba indishyi z’akababaro.
Umuraperi Rick Ross arimo kuvumirwa ku gahera n’umugabo ufite ubumuga bw’ingingo, nyuma yo kunanirwa gusohoza isezerano yatanze amwizeza we na bagenzi ko azabaha imodoka zifite ubushobozi bwo kubatwarana n’amagare yabo mu myiyereko y’imodoka tariki 1 Kamena uyu mwaka muri leta ya Georgia.
Nk’uko byatangajwe na TMZ, uyu mugabo uzwi ku izina rya Darris Straughter yareze Ross avuga ko Ross yamamaje imyiyereko y’imodoka (Car Show) avuga ko azohereza izo modoka zikabakura aho bari zibajyana ahari kubera ibyo birori, icyakora ngo yarategereje amaso ahera mu kirere ndetse birangira asubiranye itike ye muri hoteri.
Uyu mugabo yatanze ikirego avuga ko yarenganye nyamara yarageze mu gace ibirori byabereyemo ibyumweru 2 mbere y’uko biba.
Ku bw’izo mpamvu ararega Rick Ross n’abamufashije gutegura ibyo birori, kwica itegeko rirengera abamugaye, agasaba indishyi z’akababaro, ndetse anasaba ko uyu muraperi yategekwa kujya yorohereza abamugaye mu birori bye by’ubutaha.