Umunya-Brazil Robertinho warutegerejwe I Kigali aje gutoza ikipe ya Rayon Sports yamaze kuhagera atanga ubutumwa kuba Rayon bose abibutsa ko bakwiye ibikombe kandi arizo nshingano zimuzanye .
Ntagihe kinini gishize ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’uwari umutoza wayo Umufaransa- Julien Mette aho yahise ijya mu ihurizo ryo gushaka umutoza mushya ugomba kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.
Gusa yabanje kwita byumwihariko kugushaka abakinnyi aho yakoze kubice byose by’ikibuga haba mu gice cy’ubwugarizi, hagati mu kibuga ndetse no kugice gisatira utibagiwe ko yaguze n’umuzamu mushya Ndikuriyo Patient baguze mu ikipe ya Amagaju.
Icyari gisigaye cyari umutoza nawe rero yamaze kuhagera akaba ari Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” w’imyaka 64 nyuma yo kumvikana n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru bikaba biteganyijwe ko agomba guhita atangira akazi ntagihindutse.
Akimara kugera kukibuga kindege Robertinho yongeye gutanga ijambo rikubiyemo ubutumwa bw’ihumure kuba rayon bamaze igihe ntagikombe dore ko baheruka igikombe cy’Ashampiyona bahawe nuyu mutoza mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 yagize Ati “Rayon Sports ni ikipe ikomeye cyane. Dukeneye gutwara ibikombe. N’icyo cyinzanye hano mu Rwanda”.
Uyu mutoza yanyuze mu makipe menshi akomeye k’umugabane wa Africa arimo Gor Mahia yo muri Kenya, Vipers yo mu gihugu cya Uganda yagiriyemo ibihebyiza dore ko yayigejeje mu matsinda ya CAF Champions League ikuyemo TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Simba muri Tanzania yatoje guhera muri 2023.
Gusa nubwo bimeze gutyo ntawakwirengagiza ko Robertinho aje muri Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane byo kudatwara ibikombe, ifite n’abakinnyi benshi bashya, bizasaba iminsi kugirango bahuza kandi n’igihe yaherukaga mu Rwanda APR FC yari igikoresha abakinnyi b’Abanyarwanda mu gihe ubu yamaze kuzana abakinnyi b’Abanyamahanga ndetse utibagiwe na Police ndetse n’umubare w’abanyamahanga wiyongereye muri shampiyona y’u Rwanda.
Rayon Sports kungengabihe y’umwaka w’imikino w’ashampiyona tugiye kwinjiramo wa 2024-2025 izahera ku ikipe ya Marine FC umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium hazaba ari tariki ya 17/08/2024.