Abaturage baturiye Sebeya by’umwihariko inyuma yayo, bavuga ko hari ahasigaye hatubatswe inkuta ziyifata ku buryo hari igihe baterwa ubwoba nuko umunsi Sebeya yagarutse ari bo izaheraho, ubuyobozi bukaba bubahumuriza kuko ari ibikorwa byatangiye bishingiye ku nyigo, haherwa ku hari hateje ikibazo cyane.
Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’aho Sebeya isenyeye inzu, ikangiza imirima, igatwara abantu n’ibindi, hafashwe ingamba zikomeye cyane zigamije kuyikumira no kuyirinda mu buryo burambye.
Umuturage witwa Nzabarantumye Janvier utuye mu Murenge wa Nyundo asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubakorera ubuvugizi nahasigaye hatubatswe inkuta Leta ikaba yazihashyira ku bw’umutekano wabo.
Yagize ati: “Urabona ko hano batarutse na hariya barataruka kandi bari barabikoze neza ubusanzwe. Bagiye basimbuka bagakuraho abantu bamwe abaterenze metero 10 bakabareka ariko ntibarenzeho urukuta.
Bakoze neza pe, ariko hari ahantu wagira ngo ni irembo basigiye Sebeya ishobora kuzongera gucamo. Biduteye impungenge rero nibadufashe naho bahakosore ubundi twicare dutuze.”
Niyonteze Rachel avuga ko kuba inzu ye idafite urukuta inyuma bimutera ubwoba.
Ati: “Inzu yanjye ntabwo irinzwe n’urukuta bubatse kuko rutayigezeho. Barubatse bagejeje aha barahagarara bakomereza hepfo. Umutima uba uhagaze rero ntekereza ko umunsi Sebeya yagarutse ari njye izaheraho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ahumuriza abaturage baturiye Sebeya muri Metero 10 ko ahasigaye hatubatse naho hazubakwa kuko biri mu nyigo yakozwe , gusa avuga ko bajya gutangira imirimo yo kubaka izi nkuta, bahereye ku hantu hihutirwa cyane kurebza ahandi.
Ati: “Ni byo abo baturage bafite ishingiro ariko nk’uko mwabibonye kugeza ubu hamaze kubakwa inkuta nyinshi. Habanje gusesengurwa ikibazo ubwo habaga imyuzure, ababishinzwe mu nzego za Leta barahageze bareba ahari hababaye kuruta ahandi kuko ariya mazi yarasandaye ajya mu baturage akanyura no mu nzira atari asanzwe anyuramo mu myaka y’indi yabanje.”
Yakomeje asobanura ko hari inzira rero yagiye anyuramo kurusha ahandi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo w’amazi (Rwanda Water Resources Board) cyakoze inyigo bagaragaza ahari ibibazo cyane kurenza ahandi, bituma habanzwa ibyihutirwa kurusha ibindi.
Yakomeje agira ati: “Hamaze gukorwa ibindi bikomeye kuri Sebeya bitanga icyizere ariko nanone navuga ko kubaka inkuta bitari byarangira nk’uko abaturage babyifuza n’ubundi na Leta irabizi ahubwo iri kubanza gusoza imishinga ya mbere yatangiye yihutirwaga kandi yari ibabaje kurusha indi noneho nyuma izakomeze n’ahasigaye”.
Muri uko gukumira Sebeya, hubatswe inkuta ndend , hubakwa ‘damu’ mu Mirenge ya Kanama na Nyundo ica intege, ikanagabanya amazi. Ni Damu yubatswe kure cyane aho amazi yinjirira muri Rubavu ahazwi nko muri Musabike mu Murenge wa Kanama.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko damu yubatswe ifite imbaraga zo kurinda amazi ya Sebeya ku kigero cya 90% ikagira ubushobozi bwo guca intege no gukerereza amazi angana na metero kibe miliyoni 2.