Myugariro Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, yasinye umwaka umwe muri Bugesera FC.
Myugariro Hirwa Yari amaranye iminsi icyizere ko ashobora gukinira APR FC nk’uko yari yabimubwiye we na Ishimwe Jean René na Byiringiro Gilbert , wahise usimbura Omborenga Fitina werekeje muri Rayon sports.
Hirwa ni umukinnyi ukina mu mutima wa ba myugariro. Ni umwe mu bitwaye neza ku mwanya we mu mwaka u w’imikino wa 2021/2022 mu Ikipe ya Marines FC yakiniraga.Uyu mukinnyi ndetse yari muri 27 berekanywe nk’abo Rayon Sports izifashisha muri Shampiyona y’umwaka wa 2022/2023, mu birori bya “Rayon Sports Day’’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 15 Kanama 2022.
Kurundi ruhande , uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports birangira abuze urupapuro rumukura muri Marines FC ngo akinire abambara ubururu n’umweru, nyuma yo gusanga agifite amezi atatu muri Intare FC.Akibimenya yafashe icyemezo cyo kwandikira Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC ariko abwirwa ko ibyo yakoze bitari bikwiye.
Icyo gihe byanavugwaga ko yamenyeshejwe ko ibyo yakoze bitari bikwiye kandi ko nta byangombwa ari buhabwe kuko agifite amasezerano y’ikipe ndetse ko Mu gihe byari buramuke bigaragaye ko Hirwa Jean de Dieu afite amasezerano muri Rayon Sports no muri Intare FC yaribuhanishwe kudakinira amakipe yombi ndetse akanahagarikwa.
Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 24 y’amavuko yanyuze mu Ikipe ya Intare FC ndetse yigeze no kunyura mu ya Bugesera mu gihe gito. Yari umukinnyi wa Marines FC aho yageze mu 2020 ari intizanyo.